Ambasaderi mushya wa Isiraheli yishimiye urugwiro yakiranywe mu Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ambasaderi mushya wa Isiraheli mu Rwanda Einat Weiss, yagaragaje ibyishimo yatewe n’uburyo yakiranywe urugwiro akaba akomeje kwishimirwa cyane n’abagize Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange kuva yagera mu Rwanda.

Amb. Einat Weiss yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yari amaze kwakira kopi z’inyandiko zimwemerera guhagararira inyungu za Isiraheli mu Rwanda.

Minisitiri Dr. Biruta yifatanyije na we kwishimira kuba ari we watoranyijwe ngo abe Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, aboneraho no gushima umubano mwiza ukomeje gutera imbere hagati y’ibihugu byombi.

Amb. Einat Weiss yagize ati: “Uyu munsi, natanze kopi z’inyandiko kwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, nk’Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda. Nishimiye cyane gukomeza kunoza umubano hagati y’ibihugu byacu by’abavandimwe, kandi ndagira ngo nshimire Guverinoma y’u Rwanda ku rugwiro banyakiranye kuva nashyika i Kigali.”

Einat Weiss wagizwe Ambasaderi mushya yabaye umujyanama ushinzwe ibya politiki muri Ambasade ya Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 2016 na 2019.

Einat Weiss asimbuye Ron Adam wasoje manda ye, akaba yarasubiye mu gihugu cye mu cyumweru gishize. Ron Adam yagizwe Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda guhera mu 2019, atangirana na Ambasade yafunguwe i Kigali muri Gicurasi 2019.

Tariki 6 Kanama 2023, ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Einat Weiss nk’Ambasaderi mushya wa Isiraheli mu Rwanda.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE