Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Azerbaijan

Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yashyikirije Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 mu biro bya Perezida wa Azerbaijan.
Umubano wa Azerbaijan n’u Rwanda watangiye mu 2017 aho iki gihugu gifite Ambasaderi wacyo mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.
Muri Gicurasi 2017, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ya kane y’ibiganiro mpuzamico nk’inzira nshya yo kubungabunga umutekano wa muntu, amahoro n’iterambere rirambye.
Iki gihugu na cyo cyohereje mu Rwanda itsinda ry’abakozi mu by’ubumenyi bw’ikirere mu nama ya Transform Africa yabereye i Kigali mu 2018 iryo tsinda ryanakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira ku bufatanye mu ikoranabuhanga, ibikorwa remezo n’ibindi.
Kayonga wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda asazwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya kuva 2023 aho yasimbuye Fidelis Mironko.
Amb. Kayonga ahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Turikiya, Kazakhstan, Lebanon na Azerbaijan.

