Ambasaderi Irene Vida Gala afite inzozi zo kubona ‘Visit Rwanda’ muri Brésil

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 8, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Ambasaderi mushya wa Brésil mu Rwanda, Irene Vida Gala, yagaragaza ko yifuza ko Leta y’u Rwanda yagirana imikoranire n’ikipe imwe yo muri Shampiyona ya Brésil, binyuze muri gahunda ya ’Visit Rwanda’.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, ubwo yari avuye gushyikiriza Perezida Paul Kagame, impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Ambasaderi Irene Vida Gala yagaragaje inyota yo kugira ikipe imwe mu z’iwabo igirana imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda n’uko byakozwe ahandi.

Ati “Mfite inzozi. Izo nzozi ni ukubona Visit Rwanda muri imwe mu makipe y’umupira w’amaguru muri Brésil. Dufite amakipe manini, nonese se kubera iki tutabona Visit Rwanda ku myenda n’imwe muri zo? … Reka twizere ko u Rwanda ruzishimira kuba muri Brésil”.

Guhera mu 2018 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangiye kugirana imikoranire n’amakipe akomeye binyuze mu Kigo cy’Iterambere (RDB), ihera kuri Arsenal FC yo muri Premier League, ikurikizaho Paris Saint-Germain mu 2019, Bayern Munich mu 2023, ndetse na Atlético de Madrid muri uyu mwaka wa 2025.

Ku rundi ruhande, Brésil ni igihugu cyubatse izina mu mateka ya ruhago ku isi, kikaba cyaratsindiye ibikombe by’isi bitangwa na FIFA inshuro eshanu zoze, ikipe y’icyo gihugu ikana ari yo yahiganwaga muri buri marushanwa

Umukino wa ruhago wazanywe muri Brazil na Charles Miller mu mwaka wa 1894 ukura byihuse aho wabaye n’urukundo rwa benshi bagiye bahanga udushya bakaba ibyamamare mu ruhando mpuzamaanga.

Intsinzi z’akataraboneka zagezweho mu myaka ya 1958, 1962 no mu 1970 ubwo hakinwaga imikino y’Igikombe cy’Isi aho zabaga ziyobowe na Pelé wabaye rurangiranwa mu mateka ya ruhago ku Isi, icyo gihugu na cyo kikaba moteri ya ruhago no mu bindi bihugu.  

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 8, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE