Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei 

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei 

Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye yashyikirije Umwami wa Brunei Darussalam, Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah, impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri icyo gihugu.

Izo nyandiko Amb. Uwhihanganye akaba yazitanze ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025.

Brunei Darussalam ni igihugu gito giherereye mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’Umugabane wa Aziya mu majyaruguru y’inkengero z’ikirwa cya Borneo.

Ni igihugu gifitanye umubano n’u Rwanda washinze imizi mu 2020, wemejwe  binyuze mu guhana impapuro zemeza imibanire mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Muri Kamena 2021 ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi bagiranye ibiganiro bahuriye mu nama y’Ibihugu bikomeye ku Isi (G20) byibanze ku kongera imikoranire.

Abakuru b’Ibihugu na bo bagiye bagenderana aho muri  Kamena 2024, Nyiricyubahiro Sultan Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah, yasuye u Rwanda agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku gukomeza gutsura ubufatanye mu bya dipolomasi, kubyaza umusaruro amahirwe ari mu mikoranire mu bukungu, uburezi, ubuzima n’iterambere rusange.

Amb. Jean de Dieu Uwihanganye yatanze impapuri zo guhagararira u Rwanda muri Brunei
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48