Amb.Olivier Nduhungirehe, Gen, Muhoozi mu bifurije isabukuru nziza Perezida Kagame

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 23, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Nduhungirehe Olivier, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba umunyamakuru Andrew Mwenda, abahanzi barimo Tom Close bageneye Perezida Kagame ubutumwa bw’isabukuru y’amavuko.

Abantu banyuranye bagaragaje amarangamutima yabo mu kwifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza, mu butumwa bwuje urukundo n’icyubahiro bagiye banyuza ku mbuga nkoranyambaga zabo kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukwakira 2025.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yifashishije urubuga rwa X yanditse ati: “Isabukuru nziza kuri Perezida Kagame.”

Mu bandi bamwifurije isabukuru nziza barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, wamushimiye kuba umuyobozi w’intangarugero.

Yanditse ati: “Isabukuru nziza Afande Paul Kagame, warakoze ku buyobozi bwawe ntangarugero, uzizihize isabuku nyinshi, bwabaye urumuri ku Rwanda, mu Karere no muri Afurika ramba ramba ku bw’ubushuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu byacu byombi.”

Umunyamakuru akaba n’umwe mu bagize Akanama ngishwanama k’Umukuru w’Igihugu, Andre M Mwenda yanditse ati: “Uyu munsi tariki 23 Ukwakira, ni umunsi w’isabukuru y’amavuko ya Perezida Kagame, twifatanyije n’umuryango we n’Abanyarwanda bose mu kwizihiza uyu munyapolitiki w’igihangange uri ku mubumbe wacu.

Umuyobozi wakoze ibyagaragaraga nk’ibidashoboka […]”

Aba n’abandi batandukanye mu byamamare haba mu Rwanda n’ahandi bifurije Perezida Kagame isabukuru nziza bamwifuriza kurama.”

Umuhanzi Tom Close Yanditse ati: “Isabukuru nziza kuri Perezida wacu Paul Kagame, Umwiza bihoraho, Imana iguhe umugisha none n’ejo hazaza nyakubahwa, isabukuru kuri Perezida wacu dukunda twese.”

Mbere y’uko uyu muhanzi asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yari yabanje kugaragaza amashusho y’inka ze kuri Instagram yandikaho ngo ‘Inyambo Fam’.

Ayikurikiza ifoto ya Perezida Kagame yambaye impuzankano ya gisirikare yanditse amagambo yo mu rurimi rw’igiswahili agira ati: ” Maisha Marefu Baba wa Taifa” ugenekereje mu rurimi rw’Ikinyarwanda bisobanura biti ‘ Ramba mubyeyi w’Igihugu.”

Perezida Kagame yizihiza isabukuru y’amavuko tariki 23 Ukwakira, kuri ubu akaba yagize imyaka 68 afite abuzukuru babiri.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 23, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE