Amb Mbabazi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Liberia

Amb Mbabazi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Liberia

Ambasaderi Mbabazi Rosemary yatangaje ko yishimiye gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Liberia.

Izo mpapuro yazishyikirije Perezida w’icyo gihugu, Joseph Nyuma-Boakai, kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2024.

Ambasaderi Mbabazi abinyujije kuri X, yagize ati: “Ni iby’agaciro, gushyikiriza Nyakubahwa Joseph Nyuma-Boakai, Perezida wa Repubulika ya Liberia, nkaba nazitanze nk’intumwa idasanzwe ihagarariye inyungu z’u Rwanda muri Liberia.”

Amb. Mbabazi kandi yanahuye n’Umuyobozi w’Umujyi Monrovia ukaba n’Umurwa Mukuru, Hon. John-Charuk Siafa, baganira ku mahirwe ahari y’ishoramari yateza imbere imijyi ya Monorvia na Kigali, Umurwa Mukuru w’u Rwanda, bikorwa mu nyungu z’ibihugu byombi.

Amb. Mbabazi kandi yahuye na Jeff Biblo, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu, Ishinzwe Ishoramari muri Liberia ndetse na Muhammed Bah, Intumwa yihariye ya Perezida wa Liberia, mu by’ishoramari, ushinzwe kwihutisha imikoranire n’ibindi bihugu mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.

Amb. Rosemary Mbabazi uretse kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Liberia, anaruhagarariye mu bihugu bya Ghana, Benin, Togo, Cote d’Ivoire na Sierra Leone.

Amb. Mbabazi yaganiriye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Monorvia ku mahirwe y’ishoramari ry’uyu mujyi n’uwa Kigali
Amb. Mbabazi yanahuye na Jeff Biblo na Muhammed Bah
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42