Amb. Karamba yagiranye ibiganiro na Minisitiri Taye Atske

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia Charles Karamba yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Taye Atske Selassie.
Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cya Ethiopia byatangaje ko abayobozi bombi baganiriye ku mubano n’ubutwererane bw’ibihugu byombi hashingiye ku nyungu rusange.
Ubutumwa bwatambukijwe ku rubuga rwa X, rwahoze ari Twitter, rukoreshwa na Ambasade bugaragaza ko ibindi abayobozi baganiriyeho ari ibikorwa byerekeye Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 muri Ethiopia, bizabera ku cyicaro cy’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) tariki 07 Mata 2024.
U Rwanda na Ethiopia bafitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’izindi, ndetse ibyo bihugu byombi bisanzwe bikorana bya hafi mu guhanahana amahugurwa n’imyitozo mu bya gisirikare.
Mu myaka irindwi ishize, u Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, byahise bifungurira amarembo amakompanyi y’indege y’ibi bihugu arimo RwandAir na Ethiopian Airlines gusangira ikirere nta nkomyi.
U Rwanda na Ethiopie kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi ba Ethiopie bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.
Umubano w’ibihugu byombi ushimangirwa n’imigenderanire y’abakuru b’ibihugu byombi, aho nko mu 2021 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr Abiy Ahmed Ali wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda yaruherukagamo mu 2019.
Perezida Kagame we yagiriye uruzinduko muri Ethiopie ku wa 25 Gicurasi 2018. Hari nyuma y’uko Dr. Abiy Ahmed atorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.
Mu Ugushyingo 2023 ubwo yari yitabiriye inama ihuza ibihugu bya Afurika na Arabie Saoudite, Perezida Kagame yagiranye na none ibiganiro na Minisitiri Abiy Ahmed Ali, byari bigamije kwagura umubano w’ibihugu byombi.
