Amb. Dushimimana yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda mu Buholandi

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 18, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Lambert Dushimimana, yashyikirije Umwami w’Ubwami bw’u Buholandi, Willem-Alexander, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni umuhango wabaye kuri uyu Gatatu tariki ya 18 Kamena 2025, aho yakiriwe mu Ngoro y’Ubwami bw’icyo gihugu.

U Rwanda n’u Buholandi bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi watangiye mu 1984, ndetse ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atandukanye arimo n’ay’ubukungu.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu mu 2015, yashimangiye ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bya dipolomasi n’ubucuruzi.

Muri urwo ruzinduko yanagiranye ibiganiro n’Umwami Willem Alexander bigamije gushimangira imikoranire.

Ibihugu byombi bikaba bisanzwe bifitanye ubufatanye mu by’iterambere, ubuhinzi, isuku n’isukura, ubucuruzi n’ishoramari, ubucamanza n’ubutabera n’ibindi.

Ambasaderi Dushimimana aganira n’Umwami w’Ubwami bw’u Buholandi, Willem-Alexander
Ambasaderi Lambert Dushimimana ubwo yageraga i Bwami agiye gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Buholandi
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 18, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE