Amb Busabizwa yashyikirije Perezida wa Congo impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Amb Parfait Busabizwa yashyikirije Perezida Denis Sassou N’Guesso wa Congo Brazza Ville, impapuro zimwemerera guhararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yatangaje ko uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 05 Kamena 2025.
Parfait Busabizwa yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, mu mpera z’umwaka ushize wa 2024.
Umubano n’ubutwererane bw’u Rwanda na Congo Brazzaville, bimaze igihe kirekire kuko byatangijwe mu mwaka wa 1976.
Umubano hagati y’ibihugu byombi warushijeho gukomera guhera mu 2010, ubwo Perezida Kagame, yagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu.
Nyuma yaho Perezida Denis Sassou Nguesso na we yasuye u Rwanda. Muri 2022 kandi Perezida Kagame yongeye gusura Congo-Brazzaville.
Repubulika ya Congo, ni igihugu giherereye muri Afurika yo hagati gifite ubuso bwa km2 342 000 ubwo ni nk’ubuso bw’u Rwanda ukubye inshuro zirengaho gato 12.
Congo ihana imbibi n’ibihugu bya Gabon, Cameroun, Santarafurika, Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa Congo Kinshasa, Repubulika ya Congo kandi mu Burengerazuba izengurutse n’Inyanja ya Atlantica.
Igihugu cya Congo ntabwo gituwe cyane kuko abaturage bacyo bakabakaba miliyoni 6 bivuze ko kuri km2 imwe hatuye abantu nka 16 gusa.

