Amavuta arimo merikire ishobora gutera n’urupfu yahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa mu Rwanda (Rwanda FDA) cyatangaje ko amavuta yo kwisiga yitwa “Parley Beauty Cream” na “Parley Goldie Advanced Beauty Cream” ahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda bitewe n’ingaruka ashobora kugira ku buzima bw’umuntu bitewe n’ikinyabutabire cya merikire (mercury) kiyarangwamo.
Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko icyo kinyabutabire kigira ingaruka zitandukanye ku buzima ndetse kikaba gishobora no gutera urupfu ku wagihumetse, uwacyisize, uwakiriye cyangwa uwakinyoye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ritangaza ko merikire ari ikinyabutabira gikunze kuboneka mu mwuka, mu mazi no mu butaka. Iyo umuntu ahuye n’iki kinyabutabire mu buryo bumwe cyangwa ubundi haba n’uduce duto cyane twayo, ahura n’ingorane zikomeye z’ubuzima ku buryo n’umwana utari wirema munda y’umubyeyi zishobora kumugeraho.
Ni ikinyabutabire byagaragaye ko kigira ingaruka zikomeye ku rwungano ngogozi, ku mikorere y’ubwonko n’iy’ubudahangarwa bw’umubiri. Ibihaha ntibisigara, uruhu ni uko ndetse n’amaso.
OMS ivuga ko akanyangingo ka merikire kitwa methylmercury kari mu binyabutabire biza imbere mu kwangiza ubuzima bwa muntu kuko hari igihe abantu bahura na yo mu byo barya birimo amafi ndetse n’ibindi bihingwa byera aho kiboneka. Gusa hari n’utunyangingo tw’iki kinyabutabire (ethylmercury) twifashishwa mu gukora imiti kandi two ntitugire ingaruka ku buzima.
Abinjiza mu Rwanda ibinoza n’ibisukura umubiri bose, ababidandaza, ababiranguza, ababicuruza n’abaturarwanda bose, basabwe kugendera kure amavuta yo kwisiga ya Parley Beauty Cream na Parley Goldie Advanced Beauty Cream kuko arimo merikire igira ingaruka ku buzima.
Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku itegeko No:003/2018 ryo kuwa 09/02/2018 rishyiraho Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa mu Rwanda (Rwanda FDA) cyane cyane mu ngingo yaryo ya 8, igika cya 1 n’ icya 13; no ku iteka rya Minisitiri N°20/38 ryo kuwa 26/02/2016 rigena urutonde rw’ibintu binoza kandi bisukura umubiri bitemewe gukoreshwa mu Rwanda;.
Hashingiwe kandi ku bisubizo bya laboratwari byemeza ko muri nimero zivugwa hasi z’ amavuta ya Parley Beauty Cream na Parley Goldie Advanced Beauty Cream habonetsemo ikinyabutabire cya Merikire (Mercury) kirengeje kure ibipimo by’ubuziranenge no ku ngaruka ikinyabutabire cya merikire kigira ku buzima bwa muntu.
Rwanda FDA iramenyesha abadandaza, abaranguza n’abacuruza bose amavuta yo kwisiga guhagarika kuranguza no gucuruza nimero (Batch number) z’amavuta ya Parley Beauty Cream 31 na Parley Goldie Advanced Beauty Cream 1986 bakayasubiza aho bayaranguriye.
Ayo mavuta akomoka mu Gihugu cya Pakistan. Abinjiza mu gihugu n’abacuruza amavuta yo kwisiga baba barinjije mu gihugu nimero (Batch Number) zavuzwe z’ayo mavuta barasabwa kwakira amavuta bagarurirwa noneho bagatanga raporo kuri Rwanda FDA mu minsi 10.
Raporo igomba kugaragaza ingano y’amavuta baranguye kuri izo nimero zavuzwe, ayo bagurishije, ayo bagaruriwe ndetse nayo basigaranye.
Abaturarwanda barasabwa guhagarika kugura no gukoreshwa nimero (Batch) z’amavuta ya Parley Beauty Cream na Parley Goldie Advanced Beauty Cream zavuzwe haruguru, banasabwa gutanga amakuru ku muntu ucuruza akanaranguza aya mavuta.

