Amavubi yerekeje muri Nigeria (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yerekeje muri Nigeria gukina na SuperEagles mu mukino w’umunsi wa karindwi wo mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nzeri, ni bwo itsinda ry’abantu 44 barimo abakinnyi 20, abatoza n’abandi riyobowe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice bahugurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali berekeza i Lagos.
Ni umukino uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2025 mu Mujyi wa Uyo ku kibuga cya Godswill Akpabio International Stadium.
Abakinnyi bazasanga ikipe muri Nigeria bakajyana na yo mu mujyi wa Uyo ni Kavita Phanuel, Mugisha Bonheur ‘Casemiro’, Kwizera Jojea na Buhake Twizere Clement.
Ubwo Amavubi aheruka muri Nigeria yatsinze ibitego 2-1 mu mukino wari uwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, gusa Super Eagles iyihimuraho mu mukino uheruka kubera i Kigali wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 itsinda ibitego 2-0 muri Werurwe uyu mwaka.
Nyuma yo gukina uyu mukino Amavubi azahita yerekeza muri Afurika y’Epfo gukina Zimbabwe mu mukino w’umunsi wa munani uteganyijwe tariki ya 9 Nzeri 2025.
Kugeza ubu itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 13, ikurikiwe n’u Rwanda n’amanota umunani runganya na Benin ya gatatu, Nigeria ikaba iya kane n’amanota arindwi, Lesotho ni iya gatandatu n’amanota atandatu mu gihe Zimbabwe ari iya nyuma n’amanota ane.
Urutonde rw’Abakinnyi berekeje muri Nigeria
Mu banyezamu harimo Ntwari Fiacre, Buhake Clement Twizere na Ishimwe Pierre.
Ba myugariro ni Niyomugabo Claude, Omborenga Fitina, Nshimiyimana Emmmauel, Mutsinzi Ange, Nkulikiyimana Darryl Nganji, Manzi Thierry, Kavita Phanuel Mabaya, Nduwayo Alexis, na Maes Dlyan Geogres Francis.
Mu kibuga hagati harimo Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Ngwabije Clovis, Muhire Kevin, na Mukudju Christian.
Ba rutahizamu ni Mugisha Gilbert, Hamony Aly-Enzo, Kwizera Jojea, Nshuti Innocent, Ishimwe Anicet, Biramahire Abeddy, Gitego Arthur.






