Amavubi yerekeje muri Libya (Amafoto)

Ikipe y’igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abagabo “Amavubi”, yerekeje muri Libya gukina umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, ni bwo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bari kumwe n’abatoza babo bahugurutse i Kigali berekeza i Tripoli muri Libya gukina umukino u Rwanda uzasuramo Libya tariki 4 Nzeri 2024 kuri Tripoli International Stadium.
Urutonde rw’Abakinnyi 26 berekeje muri Libya
Abazamu ni Ntwali Fiarce, Wenseens Maxime, Hakizimana Adolphe.
Ba myugariro harimo Ombolenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Ange Mutsinzi, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Aimable Nsabimana.
Abo Hagati ni Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Dushimimana Olivier, Mugisha Gilbert, iraguha Hadji, Samuel Gueulette na Muhire Kevin.
Ba Rutahizamu hari Muhire Kevin, Geulette Samuel Leopold, Nshuti Innocent, Gitego Arthur, Kwizera Jojea na Mugisha Didier.
Nyuma y’umukino, Amavubi azaguruka i Kigali yitegura umukino wa Nigeria uzaba tariki 10 Nzeri 2024 saa cyenda Kuri Stade Amahoro.
Amavubi amaze imyaka 20 atitabira igikombe cy’Afurika kuko aheruka icya 2004 muri Tunisia.
