Amavubi yerekeje muri Algeria gukina imikino ya gicuti

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yerekeje muri Algeria, aho yagiye gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, ni bwo abakinnyi 15 biganjemo abakina muri Shampiyona y’u Rwanda n’abatoza, bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali berekeza mu Mujyi wa Constantine hazakinirwa umukino wa mbere.
Umukino ubanza uteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025. Aha Ikipe y’Igihugu ya Algeria izifashisha abakinnyi bose bayo.
Mu mukino wa kabiri uzahuza amakipe yombi uteganyijwe tariki ya 9 Kamena, Algeria irateganya kuzakoresha abakinnyi bakina imbere mu gihugu bonyine, kugira ngo yitegure irushanwa rya CHAN 2025 riteganyijwe muri Kanama 2025.
Amavubi ayobowe n’Umutoza Adel Amrouche, yagiye mu rwego rwo kwitegura imikino yo muri Nzeri 2025. Iyi mikino izayihuza na Nigeria na Zimbabwe mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Ni imikino Adel azagira amahirwe yo kugerageza abakinnyi bahamagawe bwa mbere. Barimo Aly Enzo Hamon ukinira Angouleme CFC mu Bufaransa, Nkulikiyimana Darryl Nganji wa FCV Dender EH mu Bubiligi na Kayibanda Claude Smith wa Lutton Town mu Bwongereza.
Itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 13 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, u Rwanda rukaba urwa kabiri n’amanota umunani runganya na Benin. Nigeria, Lesotho na Zimbabwe zikaza mu myanya y’inyuma.


