Amavubi yatangiye umwiherero yitegura Nigeria na Zimbabwe (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 31, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abagabo “Amavubi”, yatangiye Umwiherero yitegura imikino ibiri y’umunsi wa karindwi n’uwa munani mu Itsinda C mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izahuramo na Nigeria na Zimbabwe muri Nzeri 2025.

Ni umwiherero watangiye ku Cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu barimo Niyo David, Ishimwe Djabilu, Nduwayo Alexis, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Ishimwe Pierre na Mugisha Gilbert. 

Hari kandi n’abakina hanze barimo Ishimwe Anicet, Muhire Kevin, Nshuti Innocent na Mukudju Christian wahamagawe ku nshuro ya mbere.

Biteganyijwe ko Amavubi azerekeza muri Nigeria tariki ya 2 Nzeri 2025, mu gihe umukino wa Nigeria uteganyijwe ku ya 6 Nzeri 2025. 

Umukino w’umunsi wa munani Amavubi azasuramo Zimbabwe uzaba tariki ya 9 Nzeri 2025 muri Afurika y’Epfo.

Kugeza ubu itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 13, ikurikiwe n’u Rwanda n’amanota umunani runganya na Benin ya gatatu, Nigeria ikaba iya kane n’amanota arindwi, Lesotho ni iya gatandatu n’amanota atandatu mu gihe Zimbabwe ari iya nyuma n’amanota ane.

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 31, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE