Amavubi U17 yerekeje muri Ethiopia kwitabira CECAFA (Amafoto)
Ikipe y’Igihugu “Amavubi” y’abatarengeje imyaka 17 y’abahungu yerekeje muri Ethiopia gukina CECAFA U-17 izatangira guhera tariki ya 15 Ugushyingo kugeza ku ya 2 Ukuboza 2025.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, ni bwo itsinda rigari ririmo abakinnyi n’abatoza bahagurutse mu Rwanda berekeza Addis- Abeba bayobowe na Komisieri ushizwe iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri FERWAFA Kanamugire Fidele.
Mbere yo guhaguruka ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, iyi kipe yashyikirijwe ibendera ry’Igihugu na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice abasaba kwitwara neza bagahesha ishema Igihugu muri iri rushanwa.
Ati: “Mugiye guhagarira Igihugu atari ukugihagararira gusa ngo bababone ariko mukore amateka, mukagira inzozi zo kwitwara neza nkuko bagenzi banyu babikoze mu myaka yashize.”
Amavubi U17 ari mu itsinda rya mbere hamwe na Ethiopia, Somalia, Kenya na Sudani y’Epfo.
Amakipe atatu azitwara neza muri CECAFA U17 azahita abona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2026.
Abakinnyi 24 berekeje muri Ethiopia
Abanyezamu ni Irakiza Don Divin, Habimana Jacques na Inezaye Prince Gedeon.
Ba myugariro harimo Niyonzima Muhundi, Shyaka Khalifa, Niyompano Pacifique, Gisubizo Pacifique, Ishimwe Fred, Judah Fisher Anderson na Mukiza Cyusa Lanny.
Abakina hagati ni Karibu Gustave, Gisubizo Patrick, Micomyiza Nobert, Ntwali Sharif, Dushime Jean Claude na Musabyimana Joseph.
Ba rutahizamu hagiye Kwihangana Elyse, Mugunga Daniel, Uwizeye Remy Bienfaiteur, Iradukunda Patrick, Nshimiyimana Olivier, Bizimana Umugiraneza Didier, Bagabo Enzo na Jayden Shema Heylen.









