Amateka y’intore n’u Rwanda bigiye kumenyekana birushijeho

Abahanga mu muco n’amateka bagaragaza ko guhamiriza kw’intore bikubiyemo umuco w’u Rwanda ukaba n’umwihariko utasanga ahandi ku Isi.
Massamba Butera Intore avuga ko kuba intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage ndangamuco udafatika w’Isi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), bigiye gutuma amateka y’intore n’u Rwanda bimenyekana kurushaho.
Agira ati: “Guhamiriza ni imbyino dukunze kuva na kera, tukanayemera mu murage wacu cyane ariko noneho kuba igiye mu murage w’Isi muri UNESCO, ni ibintu abantu bose bagiye kwitaho, bamenye intore ni iki, bamenye amateka yayo kuko ni maremare, bamenye u Rwanda, barumenye neza birushijeho, banamenye noneho ko dufite imbyino ya mbere ku Isi kugeza uyu munota.”
Intore zibumbatiye amateka n’umuco by’u Rwanda, guhamiriza kw’abagabo biza nyuma yo kwiga byinshi mu Itorero ry’Igihugu.
Masamba avuga ko kuba ubusabe bw’u Rwanda bwemejwe intore zarwo zigashyirwa mu murage w’Isi, bivuze ikintu kinini mu muco nyarwanda.
Ati: “Kubera ko intore usibye zimwe mubona mu guhamiriza, mu Rwanda rwa kera icyo bitaga itorero, umuntu bamwigishaga kuba intore, kuba ingabo y’Igihugu, akiga izo ndangagaciro zose.
Nyuma y’izo ndangagaciro z’ubutwari, z’ubupfura, zo gutabarira Igihugu zo kwitanga n’ibindi byinshi, hakaza noneho uwo mwihariko wo guhamiriza.
Ni nk’aho wagafashe inshamake y’ibyo byose ukabyiyereka umuntu yakubona, akakubonamo ibyo byose uvuze, ni nacyo gituma bo bagumanye n’umwambaro w’intore.”
Akomeza agira ati: “Ahubwo twaratinze, intore zagombaga kuba ari zo zibanziriza kwinjira mu murage w’Isi kurusha ibindi byose.”
Intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage ndangamuco udafatika w’Isi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).
Ni icyemezo cyafatiwe mu Nteko rusange ya 19 y’Akanama gashinzwe kubungabunga umurage udafatika irimo kubera mu gihugu cya Paraguay.
