Amasoko yambukiranya imipaka azoroshya ubuhahirane

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana U. Béata yatashye ku mugaragaro isoko ryambukiranya imipaka rya Nyamasheke, ibyo bikaba bizoroshya ubuhahirane mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois n’abandi bayobozi yayoboye umuhango wo gutaha Isoko ryamukiranya imipaka rya Nyamasheke riherereye mu Murenge wa Macuba, Akagari ka Rugari, Umudugudu wa Rwamiko.

Iryo soko ryakiriwe n’abaturage baho ndetse na bo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo RDC bahuza isoko aho ku kiyaga cya Kivu.
Iryo soko ryitabirwa ku gipimo kiri hafi 90%, rirema kabiri mu cyumweru buri wa mbere na buri wa gatatu, riremwa n’abantu 2000 hakagurishirizwa inka zibarirwa hagati ya 900 na 1500 ku munsi.
Gufungura isoko ryambukiranya imipaka rya Nyamasheke ku mugaragaro byakozwe uyu munsi, ariko ryatangiye gukora kuva mu mpera z’Ugushyingo 2020. Iri soko ni igisubizo kandi ni umushinga uhuriweho na Banki y’Isi, ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze Loda n’Akarere ka Nyamasheke.


Abaturage bashishikarijwe kuzafata neza ibikorwa remezo bubakiwe ngo bibagirire akamaro biteze imbere ndetse basabwa gucuruza bijyanye n’amategeko agenda kwambukiranya imipaka.
Umwe mu baturage yavuze ko ubuhahirane bugiye kwiyongera, agafaranga kababoneka binyuze ku bucuruzi ku mpande zombi.
Ni mu gihe kandi ejo hashize bwo hatashywe isoko ryambukiranya imipaka rya Bugarama mu Karere ka Rusizi, bikozwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ari kumwe n’Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda n’abandi bayobozi banyuranye.

Ayo masoko yambukiranya imipaka ari ahubatswe ibikorwa remezo by’ubucuruzi bizahindura cyane uburyo ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwa.
Mu gutangiza isoko rya Bugarama ryambukiranya imipaka mu Karere ka Rusizi Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yiyemeje koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka, yubaka ibikorwa remezo by’ubucuruzi bizahindura cyane uburyo Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwa.

U Rwanda kandi rwubahirije, rwesheje umuhigo rwarwo mu gukwirakwiza ibikoresho by’ikoranabuhanga birenga 300 ku bagore bambuka imipaka mu Karere ka Rusizi mu rwego rwo guhuza ibikorwa. Iyi gahunda ishyigikiwe na Banki y’Isi binyuze mu mushinga wo korohereza ubucuruzi mu Biyaga Bigari.

Binyuze muri iki gikorwa, abagore bato bato bambuka imipaka bazashobora guhuza n’abandi bacuruzi hirya no hino mu karere, kubona amakuru mu gihe gikwiye kandi bazahuza n’inzego za Leta, kubona amakuru nk’ibiciro, ingamba zifatika ku mupaka n’ibindi.
Aya masoko yambukiranya imipaka yombi yatashywe ku mugaragaro na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, akaba ari imishinga ihuriweho na Banki y’Isi, igashyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze “Loda” n’utwo Turere twombi, ibi bikorwa hagamijwe koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka.




.