Amashereka ni ikiribwa cyuzuye umwana akwiye guhabwa akivuka-MINISANTE

Umwana akivuka aba agomba konka kuko amashereka ni cyo kiribwa cyuzuye umwana agomba gufata bituma akura neza akonka nta kindi kintu avangiwe kugeza ku mezi 6, kuko amashereka ubwayo aba yujuje ibyo umwana akeneye ngo umubiri we ube ufite ubudahangarwa.
Nk’uko impuguke mu mirire zibisobanura, zivuga ko konsa umwana akivuka bimurinda kurwaragurika ugereranyije n’utagira amahirwe yo guhita yonswa, kuko we aba ashobora kwibasirwa n’uburwayi bwa hato na hato, bugatuma adakura neza, akaba yagwingira.
Umujyanama ku mirire mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, Ntaganda Justin yagize ati: “Konsa ni byiza ko bikorwa umwana akivuka, mu masaha 2 ya mbere akivuka, kuko amashereka ni cyo kiribwa kiboneye kandi kihagije, yuzuye intungamubiri umwana agomba gufata ndetse n’ibituma umwana akura neza kugeza ku mezi 6, kuko yubakira umubiri ubudahangarwa.”
Yakomeje kandi asobanura ko ubuzima butaboneye bw’umubyeyi utwite nabwo bugira ingaruka ku bw’umwana atwite.
Yagize ati: “Ubundi kuva umubyeyi asamye, umubyeyi yitabwaho kandi Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho gahunda zitandukanye zo gukurikirana umubyeyi kuva agisama harimo kwipimisha inshuro 8, guha ababyeyi batwite ibinini bibongerera intungamubiri, gukurikirana ubuzima bwe yarwara akivuza kandi akanoza n’imirire, hari abahabwa ifu y’igikoma n’ibindi.”
Umujyanama w’bukangurambaga Enough bwo kurwanya imirire mibi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ntimugura Yves nawe ashimanira ko koko konsa umwana akivuka ari ingenzi.
Ati: “Konsa ni ingenzi kuko amashereka aba arimo ibifasha umwana kugira ubuzima bwiza, cyane cyane mu mezi 6 ya mbere kuko amashereka ari yo afite ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibiwutera ingufu, akonka hagati y’inshuro 8 na 12 ni ukuvuga hagati y’amasaha 2 na 3.”
Umwe mu babyeyi wafashe gahunda yo konsa umwana we, yaba adahari agasiga amashereka, na we asobanura ko ntacyo byica, ari kuri we, ari no ku mwana.
Yagize ati: Kuba umubyeyi yasigira umwana we amashereka akajya mu kazi ni byiza n’ubundi umwana arayanywa, njye narabikoze ndetse kuri njye nanjye sinirirwane igituza kiremerewe. Ubuzima bw’umwana nta kibazo bwagize, nta kurwaragurika kwa hato na hato, afite ubuzima bwiza n’ibiro byiyongera neza.”
Agira inama ababyeyi yo konsa abana gusa kugeza ku mezi 6 bakabona kubaha ifashabere.
Ingaruka zikunze kugera ku bana batonse neza ndetse ngo ubuzima bwabo bukomeze kwitabwaho mu gihe cy’iminsi 1000, nk’uko bigarukwaho n’impuguke harimo kugwingira mu gihagararo no mu mikurire y’ubwonko, kugira ibyago byo kuba yazabyara umwana na we akagira akaga ko kugwingira.
Ku mubyeyi, ni byiza ko iyo amaze kubyara yonsa kandi neza, kuko bituma agaruka kuri bya bilo byiza bitewe nuko iyo umubyeyi atwite yongera ibilo, konsa bigabanya ibyago byo kuba yarwara kanseri y’ibere, bikanamufasha kudahora kwa muganaga kandi amafaranga yagombye kugura amata agakoreshwa ibindi bizamura ubukungu bw’umuryango.