Amarushanwa ‘Kagame Cup’ bayafata nk’igisubizo cy’imiyoborere myiza

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, baratangaza ko amarushanwa yitiriwe Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, azwi nk’Umurenge Kagame Cup bayabonamo nk’igisubizo cy’imiyoborere myiza.
Ibi babishingira ku kuba aya marushanwa abahuriza hamwe bagahabwa impanuro n’inzego z’ibanze mbere yuko amakipe akina atangira gukina.
Umulisa Joy wo mu Murenge wa Kicukiro avuga ko ari ubwa mbere yitabiriye ahabereye amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup kandi ko yanyuze n’inama bahawe n’ubuyobozi nshingwabikorwa bw’Akarere ka Kicukiro.
Ibi abihuriraho na Rwasamanzi François na we wo mu Murenge wa Kigarama uvuga ko yaherekeje ikipe y’abakomwa yari yakinnye n’iy’Umurenge wa Gatenga.
Babigarutseho ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, ubwo hakinwaga amarushanwa ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro.
Umulisa Joy yagize ati: “Twari twaje gushyigikira ikipe yacu y’Umurenge ariko icyanshimishije nuko batuzaniye umuhanzi Mico The Best nsanzwe nkunda.
Ikindi navuga nuko ubuyobozi bwacu bwadusabye kutiyandarika no kwirinda ibiyobyabwenge. Aya marushanwa nyafata nk’igisubizo cy’imiyoborere myiza.”
Habimana Jules wo mu Murenge wa Gatenga na we avuga ko amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup ayabona nk’igikoresho cyongera guhuza abayobozi n’abayoborwa bityo bakabibutsa gahunda za Leta.
Ati: “Sinishimiye ko twatsinzwe n’ikipe y’abakobwa bo mu Murenge wa Kigarama ariko ikinshimishije nuko amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup mbona ari igikoresho cyongera kuduhuza n’abayobozi bacu kuko bongera kutwibutsa gahunda za Leta mu rwego rwo gukomeza kwiyubakira igihugu.”
Ann Monique Huss, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, yahamirije Imvaho Nshya ko amarushanwa nk’aya agamije kwimakaza imiyoborere myiza mu baturage.
Yagize ati: “Umuturage agomba kugira uruhare mu bimukorerwa ariko kandi ubuyobozi bukarushaho kwegera abaturage guhera ku Isibo.
Aya marushanwa Kagame Cup uburyo tuyategura, abaturage guhera hariya ku Isibo bitoranyamo abakinnyi bitewe n’imikino iba irimo itandukanye, bagakina Umurenge ku Murenge abagore n’abagabo tukaba twishimira intambwe aya marushanwa agezeho mu Karere kacu kuko nkuko mwabibonye ubwitabire muri iyi sitade ya IPRC-Kicukiro bwari bwinshi kuko harimo abaturage hafi ibihumbi bitanu.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije wa Kicukiro avuga ko ibi bigaragaza ko abaturage bamaze kumva akamaro k’imiyoborere myiza ndetse no kwitabira aya marushanwa.
Ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup mu Karere ka Kicukiro, ikipe y’Umurenge wa Masaka yatsinze uwa Kicukiro 1-0 mu bagabo, mu gihe ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Kigarama yatsinze iy’Umurenge wa Gatenga 11-0.
