Amajyepfo: Umuganda wibanze ku gufata neza ibikorwa remezo

Mu Turere twose tugize Intara y’Amajyepfo abayobozi guhera ku mboni z’Uturere muri Guverinoma, n’Abayobozi mu Ntara bifatanyije n’abaturage mu muganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Gashyantare, bibanze cyane ku gufata neza ibikorwa remezo by’umwihariko imihanda, kurwanya isuri no kwirinda ibiza byatwera n’imvura nyinshi.
Uyu muganda ukozwe nyuma y’igihe warahagaritswe kubera ingamba zo gukumira Covid-19.
Mu Karere ka Kamonyi hirya no hino mu Midugudu abaturage bitabiriye umuganda rusange, wibanze ku gufata neza imihanda yari yarasibye, guhangana n’ibiza hasiburwa imiyoboro y’amazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait, abayobozi b’aka karere n’Inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage mu muganda mu Murenge wa Musambira aho basibuye umuhanda uhuza utugari.
Abatuye Umurenge wa Musambira bitabiriye uyu muganda bavuga bo bashimishijwe no kuba wongeye gutangira kuva COVID-19 yagaragara, bakizeza ko bazawitabira ku bwinshi bikemurira bimwe mu bibazo bituma batiyubakira igihugu uko bikwiye.
Ikindi kandi ni uko abaturage banegerejwe serivise z’ubuzima zirimo gukingirwa Covid-19 no gusuzumwa indwara zitandura.
Mu Karere ka Muhanga, umuganda rusange wabereye mu Mirenge yose, ku rwego rw’Akarere ubera mu Murenge wa Shyogwe, aho abaturage bifatanyije n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dusengiyumva Samuel, ubuyobozi bw’Akarere n’Inzego z’umutekano.

Dusengiyumva yashishikarije abaturage kwirinda ibiza bazirika ibisenge, gufata amazi y’imvura ava ku bisenge, kwirinda inkuba basabwa kutugama munsi y’ibiti cyangwa ngo bacomeke ibyuma bikoresha amashanyarazi mu gihe cy’imvura.
Yanabibukije kugira isuku muri byose, kurwanya imirire mibi, kwita ku bana ntibabe inzererezi, kwita kuri siporo no gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens mu ijambo yagejeje ku baturage nyuma y’umuganda, yabanje gushimira Ubuyobozi bw’Igihugu ku rugamba rukomeye rwo kurwanya Covid-19 uyu munsi tukaba tubasha guhurira mu bikorwa bihuza abantu birimo inteko z’abaturage, umuganda, siporo n’imidagaduro.

Yakanguriye abaturage gukomeza kwirinda Covid-19 kuko ikiriho, kwikingiza byuzuye, gutanga umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza wa 2022/2023 kugira ngo umwaka uzatangire buri wese abasha kwivuza nta nkomyi, no gukomeza kwitabira ibikorwa bibateza imbere.
Meya yanagarutse ku isuku akangurira buri wese kugira umuco w’isuku haba ku mubiri, aho dutuye n’aho bakorera n’ahahurira abantu benshi. Ku birebana n’umutekano yakanguriye abagize miryango kwirinda icyo ari cyo cyose cyazana amahoro make mu miryango no mu baturanyi.
Mu Karere ka Nyanza hirya no hino mu Mirenge abaturage bazindukiye mu muganda, ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Gahondo aho bifatanyije na Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine akaba n’imboni y’Akarere gutunganya umuhanda wa Kiberinka.

Akarere ka Huye hakozwe umuganda ku rwego rw’Akarere ukorerwa mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura ahaciwe imirwanyasuri kuri Hegitari 10 mu rwego rwo kurwanya isuri. Hatewe ibiti 1,500. Ibyo biti byatewe mu muganda birimo ibivangwa n’imyaka n’iby’imbuto ziribwa.

Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivise yo guhabwa urukingo rwa Covid-19 ahakorewe umuganda hari n’abaganga bafasha abitabiriye umuganda guhabwa inkingo. Abaturage bishimiye ko begerejwe inkingo; biyemeza kutadohoka ku ngamba zo kwirinda Koronavirusi no kubikangurira abandi.
Mu Karere ka Gisagara Umuganda usoza Gashyantare 2022 ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Mukindo, Akagari ka Nyabisagara, ahasijwe ibibanza byo kubakamo amashuri y’imyuga, TVET agizwe n’ibyumba 3 by’amashuri n’ibyumba 2 by’ubumenyi ngiro.

Meya Rutaburingoga Jerome yahaye abaturage impanuro zijyanye no Kugira Mutuelle de Sante, gukora cyane bagatera imbere, inka kuri buri rugo, kudapfusha ubusa amahirwe Leta ibaha, kwita ku mutekano, kwirinda amakimbirane, inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge.
Mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Kaduha, mu Kagali ka Kavumu hatunganyijwe umuhanda w’umugenderano wa Km 6. Abaturage bifatanyije n’ Ubuyozi bw’Akarere.
Umuyobozi Wungirijwe Ushinzwe Imibereho Myiza Agnes Uwamariya yakoreye mu Murenge wa Gatare; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Ngarambe Alfred akorera mu Murenge wa Kitabi; no mu yindi Mirenge hakozwe umuganda wo gusibura imihanda no kubakira abatishoboye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka yashimiye abaturage bitabiriye umuganda rusange nyuma y’igihe kirekire gishyize kubera ingaruka zo kwirinda Covid-19 anabasaba kuwifashisha mu kwimakaza indangagaciro y’ubumwe no guhashya ibibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage.
Mu Murenge wa Ngera, umuganda wabereye mu mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Nyamirama aho abayobozi bifatanyije n’abaturage mu guhanga umuhanda wa Km 5 uhuza Akarere ka Nyaruguru n’Akarere ka Gisagara. Hakozwe kandi ibikorwa byo gukurungira no kubaka imirima y’igikoni.

Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa bukubiyemo ubukangurambaga bwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kwirinda Ibiza no guhangana n’ingaruka zabyo, gusubiza ku ishuri abana baritaye no kongera imbaraga muri gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri, umutekano, amatora ya PSF n’ibindi.
