Amajyepfo: Abaturage barashimirwa kwitabira “Igitondo cy’Isuku”

Muri iki gitondo cyo ku wa 1 Werurwe 2022, mu Ntara y’Amajyepfo; abaturage bari kumwe n’ abayobozi n’abafatanyabikorwa b’uturere bazindukiye muri gahunda yiswe “Igitondo cy’isuku”. Ubuyobozi bw’iyi Ntara bwashimye ubwitabire bw’abaturage.
Ubu buyobozi bwifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango, aho iyi gahunda yaranzwe no gutunganya ubusitani buri mu Mujyi wa Ruhango, bukomeza kubakangurira kugira umuco w’isuku haba ku mubiri, mu rugo, aho bakorera, bagaharanira guhorana isuku aho bari hose, isuku bakayigira umuco.
Abaturage na bo bishimira ko gahunda y’ “Igitondo cy’isuku” izarushaho kubahwitura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait yashimiye abaturage kuba bitabiriye ari benshi, akangurira abantu bose kugira umuco w’isuku. Ati: “Mugire isuku muri byose”.
Mu tundi Turere tugize iyi Ntara y’Amajyepfo na ho gahunda yitabiriwe, hakozwe ibikorwa binyuranye by’isuku hakurikijwe ibyo abaturage bateguye gukora mu midugudu yabo cyangwa aho bakorera kandi abayobozi bafatanya na bo. Mu byakozwe harimo gutunganya imihanda, gukora isuku mu ngo, ahahurira abantu benshi n’ibindi.
Gahunda y’ “Igitondo cy’isuku” yatangijwe ku mugaragaro mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 22 Gashyantare 2022, ikorwa buri wa Kabiri, kuva saa moya kugera saa mbiri. Guverineri w’iyi Ntara Kayitesi Alice, ubwo yayitangizaga yavuze ko impamvu yayo ari ukugira ngo umuturage wese arangwe n’isuku kuri we ubwe n’aho ari hose.







