Amajyaruguru: Kumenya no gusobanukirwa amateka ya Jenoside ni intwaro yo kuyikumira

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 11, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyaruguru ruvuga ko kwegerezwa amateka n’ibimenyetso bigaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ari igikorwa cy’ingenzi kandi kikaba inyungu kuko bifasha kuyikumira hagasigasirwa ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni nyuma yo kumukirikirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye ku rwibutso rw’Akarere ka Musanze, aho urubyiruko ruvuga ko bazaga gusura urwibutso bagasobanurirwa amateka bagataha, bamwe ndetse bakagira ibyo bibagirwa kubera ko rimwe na rimwe nta nyandiko basigaranaga.

Nsengiyumva Didier ni umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze yagize ati: “Ubundi twazaga kuri uru rwibutso mu bihe byo kwibuka cyangwa se tukaza kurusura, tukareba aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakatuganiriza ku mateka ya Jenoside, ariko muri rusange ntidusobanukirwe umuzi n’inkomoko, kuri ubu rero, hano muri uru rwibutso ubona ko amateka agaragaza neza neza kuva u Rwanda rwabaho rukigenga, mu bihe by’ubukoloni kugeza mu bihe bya Jenoside, ibi rero ni inyungu ikomeye kuri twe ndetse ni ubukungu kuko bizadufasha gukumira icyatanya Abanyarwanda.”

 Akomeza agira ati: “Turasaba ko buri wese yajya aza gusura uru rwibutso cyane cyane urubyiruko rukahava rusobanukiwe amateka cyane ko ari mu ndimi zose, ikindi ni uko tuzashishikariza urubyiruko rw’amahanga cyane abo twigana kuri Kaminuza zinyuranye, kuko buriya Jenoside ni ikibazo kireba Isi yose kandi u Rwanda rwiyemeje kuyirandura ku aho yahingutsa umutwe hose, cyane ko twebwe byabaye tutaravuka.”

 Muhire Elve we avuga ko kumenya no gusobanukirwa ibimenyetso n’amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatusi ari intwaro ikomeye mu gukumira no kurwanya umwiryane n’amacakubiri mu Banyarwanda.

Yagize ati: “Njye nabonye iriya nyandiko ivuga ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikintu gikomeye cyane kuko nsangamo inyigisho nyinshi kandi zivugira, nk’ubu niboneye zimwe mu nyandiko zavugaga ku Rwanda zari zaraheze mu bihugu byo hanze, ibi rero twe nk’urubyiruko byatumaga duhera mu mwijima ntidusobanukirwe neza amateka mabi yaranze igihugu cyacu, iki ni igikorwa gishimishije Abanyarwanda cyane twebwe urubyiruko dufite ejo heza h’Igihugu cyacu.”

Perezida wa IBUKA Dr. Philibert Gakwenzire avuga ko inyandiko zivuga ku mateka bifuje ko zigera ku bantu bose, zigere ku basomyi batandukanye kandi b’ingeri zose, kuko haba hagamijwe kubaka, agasaba urubyiruko gukomeza gusobanukirwa neza amateka, ruyasoma ndetse rukayasobanurira n’abandi.

Yagize ati: “Urubyiruko ni rwo rwakorewe iri murika muri rusange kugira ngo bamenye, basobanukirwe amateka yaranze u Rwanda, ni rwo rwa mbere rushishikarizwa rero kuza gusura aho ari hose ho hari inyandiko nka ziriya zigaragaza amateka.”

Umukozi wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda na we ashimangira ko urubyiruko  rukwiye gukomeza kwimakaza umuco wo gusoma hagamijwe kwirinda ko amateka mabi yazongera kwisubira.

Yagize ati: “Iyi nyandiko yateguwe n’urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’u Bufaransa ibi byose byari bigamije kugira ngo hasobanurwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994, dusaba ko rwakomeza gukumira no kwirinda icyakongera kuyihembera, nkasaba n’abandi gukomeza gukora ubushakashatsi.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, na we yishimiye icyo gikorwa, ndetse avuga ko iriya nyandiko ari intwaro ikomeye mu gukumira no kurwanya Jenoside.

Yasabye urubyiruko gukomeza gusura urwibutso bagamije kuza kuhigira, ibyaranze umugambi mubi wa Jenoside n’uburyo wateguwe, kandi ko bazakomeza gushishikariza abantu b’ingeri zose gusura ahari amateka yaranze Jenoside.

Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatusi rwa Musanze, haruhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera kuri 800, benshi bakaba bariciwe ku cyahoze ari Superefegitura ya Busengo, bakicirwa ku cyahoze ari Court d’Appel ya Ruhengeri.

Hagaragajwe bimwe mu bimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 11, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE