Amagare: Shampiyona y’Afurika yimuriwe mu Misiri

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Muri Mutarama 2022, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare muri Afurika “CAC” ryari ryatangaje ko shampiyona y’Afurika mu mukino wo gusiganwa ku magare mu muhanda “African Continental Road Championships 2022” izabera i Ouagadougou muri Burkina Faso kuva taliki 22 kugeza 27 Werurwe 2022.

Nyuma y’ibibazo byo guhirika ubutegetsi bwa Roch Kaboré, ubuyobozi bwa CAC bwifuje ko shampiyona yimurwa ahubwo Burkina Faso ikaba yategura ikanakira iri rushanwa umwaka utaha wa 2023.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizweho umukono na Visi Perezida wa CAC, Allah Kouamé , shampiyona y’Afurika y’uyu mwaka wa 2022 yimuriwe mu Misiri hanyuma Burkina Faso ikaba yemerewe kwakira shampiyona y’Afurika muri 2023 igihe bazaba babyemeye.

Shampiyona y’Afurika iheruka ubwo yabaga ku nshuro ya 15 yabereye mu Misiri kuva taliki 02 kugeza 06 Werurwe 2021 aho Gibbons Ryan ari we wayegukanye. Ikipe y’u Rwanda yari igizwe n’abakinnyi 14 mu byiciro bitandukanye yitwaye neza yegukana imidali 14 yose hamwe.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE