Amafoto akabakaba 100 y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Zambia

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 6, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko yanyuzwe n’urugwiro abaturage ba Zambia bamugaragarije mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri icyo gihugu rwaranzwe n’udushya dutandukanye twajyanye n’ibiganiro byimbitse ku kwimbika mu mubano ibihugu byombi bifitanye.

Ni uruzinduko yagiriye by’umwihariko mu Mujyi wa Livingstone, agace k’ubukerarugendo kagizwe n’ibyiza nyaburanga bitandukanye bitanga amahirwe yihariye yo gukurura ba mukerarugendo no kwagura ubufatanye n’u Rwanda rumaze kuba ubukombe mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo.

Perezida Kagame yashimye ko yakiranywe urugwiro ndetse n’ibiganiro yagiranye na Perezida Hakainde Hichilema uyobora Zambia bikaba byaratanze umusaruro mwiza.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, Perezida Kagame yagize ati: “Muvandimwe wanjye Perezida Hakainde Hichilema, ubu ngeze imuhira amahoro ndagira ngo ngushimire cyane wowe na Madamu, ku rugwiro mwanyakiranye ndetse n’ibiganiro bitanga umusaruro twagiranye. Ndabifuriza ibyiza ubwanyu n’abaturage ba Zambia.”

Perezida Hakainde na we asubiza ubutumwa bwa Perezida Kagame, yagize ati: “Ndagushimiye cyane muvandimwe wanjye, Perezida Kagame. Turashimira Imana ko wagize urugendo ruhire kandi twiteguye gukomeza gukorana nawe mu guharanira iterambere ry’ibihugu byacu byombi.”

Uru ruzinduko rwabaye urw’amateka Perezida Kagame agiriye muri Zambia, cyane ko ari na rwo rwa mbere agiriye muri iki gihugu nyuma y’aho Perezida Hakainde Hichilema agiriye ku butegetsi muri Kanama 2021 nka Perezida wa karindwi, asimbuye uwari Perezida Edgar Chagwa Lungu.  

Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye mbere yo gukomeza basura Isumo rya Victoria, aho bagiye hose bakaba hari urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye birimo inyamaswa nk’udusumbashyamba, imparage, intare, urutarangwe, n’izindi.

Nyuma yaho byitezwe ko bakomereza uruzinduko ahitwa Sundowner aho bagiranye ibiganiro bari muri gari ya moshi ya “Livingstone Express”ndetse banahasangirira ibya nimugoroba.

Ku wa Kabiri taliki ya 5 Mata, Perezida Kagame, Perezida Hichilema na Madamu Mutinta Hichilema basuye Pariki z’Igihugu nka Mukuni Big Five Safaris, ‘Mosi-oa-Tunya National Park’ bakomereza ku mupaka uhuza igihugu na Botswana no ku Kiraro cya Kazungula aho abayobozi bombi bateye ibiti.

Perezida Kagame amaze gusura Pariki y’Igihugu ya Mukuni Big 5 Safaris akanibonera Isumo rya Victoria, yagize ati: “Bwari ubunararibonye bwihariye kuba ndi hano nkabasha no kubonana n’inyamaswa…”

Muri uru ruzinduko rwa Perezida Kagame n’abamuherekeje, ibihugu byombi byasinye amasezerano arindwi y’ubufatanye mu nzego z’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi.

Dore amwe mu mafoto yafashwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Urugwiro Village

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 6, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Marianne Ineza says:
Mata 6, 2022 at 1:48 pm

Urugendo rwagenze neza

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE