Amacakubiri amaze igihe avugwa mu Itorero Umuriro wa Pentekote yatumye rifungwa

Ibaruwa Imvaho Nshya ifitiye kopi Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB, rwandikiye Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille ku wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024, ivuga ko ibikorwa by’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda bihagaritswe hashingiwe kuri raporo y’igenzura ryakozwe na RGB.
Raporo igaragaza ko gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo bagize Itorero, ku buryo bibabuza umudendezo n’ituze, ari kimwe mu byashingiweho rihagarikwa. Ubuyobozi bw’Itorero bwabwiye Imvaho Nshya ko ibikubiye mu ibaruwa ari ibihimbano.
Ibyatumye iri torero rihagarikwa ni inyigisho ziyobya abaturage zikabakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z’iterambere ku buryo bigira ingaruka mbi ku baturage.
Izindi mpamvu zatumye iri torero rihagarikwa ni ukuba itorero ridafite zimwe mu nzego ziteganywa n’amategeko bityo amategeko akaba atubahirizwa muri iri torero ndetse n’ubuyobozi bukaba bwaracitsemo ibice.
Ubuyobozi bw’Itorero butujuje ibisabwa biteganywa n’Itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere no kuba Itorero hari bimwe rigenderaho biri mu amategeko ngenga-mikorere bidateganyijwe mu mategekoshingiro.
Amakuru Imvaho Nshya yamenye ariko itashoboye kugenzura nuko Pasiteri Ntawuyirushintege uyoboye Itorero Umuriro wa Pentekote nta mashuri yisumbuye ndetse n’Iyobokama yize.
Mu mabwiriza ya RGB, ateganya ko abayobozi b’Imiryango ishingiye ku myemerere baba bagomba kuba bafite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Iyobokamana.
Itegeko ryasohotse mu 2018 ritanga igihe cy’imyaka Itanu, aho umuyobozi w’itorero ku rwego rw’igihugu agomba kuba yarize iyobokamana cyangwa yarize ibindi akongeraho iyobokamana.
Inama yabaye tariki 05 Ukuboza 2023 muri Serena Hotel, Ihuriro ry’Imiryango ry’amatorero, amadini na Kiliziya Gatulika mu Rwanda (Rwanda Inter-religious Council, RIC) yanzuye ko itemera ko nta muntu wayobora itorero atarize.
Mu kiganiro gito Pasiteri Ntawuyirushintege yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko yabonye ibaruwa Saa Tanu n’iminota 17 z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanuna tariki 02 Kanama 2024.
Yavuze ko yatunguwe n’iyi baruwa cyane yari mu zindi nshingano. Ku by’amashuri asabwa umuntu uyobora umuryango ushingiye ku myemerere, yavuze ko ari ibyo kubanza gutekerezaho.
Ku rundi ruhande ntahakana cyangwa ngo yemeze ko baba barenganyijwe cyane ko ngo urwego rwamwandikiye rutigeze rubanza kuganira na we.
Ubutumwa bugufi yohereje ubwo twatunganya iyi nkuru yavuze ati: “Mwiriwe, ibaruwa irimo amakuru menshi y’amahimbano kuko nawe urabizi nta mupasiteri wakwigisha biriya.”
Dr. Félicien Usengumukiza, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, yabwiye Imvaho Nshya ko bafunze Umuriro wa Pentekote kubera ko hagati yabo bari banze gushyira hamwe.
Ati: “Nabo baba babizi nuko baba banga kubyakira ariko ni ko kuri twafataga amatorero yanze kwishyira ku murongo kandi twarabahaye imyanzuro (Recommandations) ngo bakemure ikibazo bagera aho bikabananira.”
Akomeza agira ati: “Iyo twatanze amabwiriza yo gufunga ni ukurifunga nta kindi, no gufungura bazongera base n’abasaba bundi bushya dukore isesengura kuko si bya bindi twavugaga ngo tuzongera turebe ngo amakimbirane yararangiye, bafite inzego, bafite abayobozi bize Iyobokamana. Oya, ubu noneho birasa nkaho ntakongera kujenjeka.
Tuzajya dutangira bundi bushya kuko itegeko ritwemerera ko twakuraho ubuzima gatozi bagatangira bundi bushya bamaze kugaragaza ko bujuje ibisabwa kuko ubwa mbere buzaba butakaje agaciro.”
Dr. Usengumukiza avuga ko iyo abantu bananiwe kwiyobora bakazana amacakubiri, bene uwo bamwambura n’ubuzima gatozi yari afite n’ubundi ubwo itorero baba barifunze nta kundi.
Itorero Umuriro wa Pentekote ryavuzwemo kuba hari abemera gukurikiza gahunda za Leta nko kwemera kwikingiza, kujyana abana ku ishuri, kwishyura mituweli, gufata indangamuntu n’ibindi ariko hakaba ikindi gice kiyobowe na Pasiteri Ntawuyirushintege kitemera gahunda za Leta ari nacyo kivugwaho gukurura amacakubiri mu itorero.
DADOLOVE says:
Ukuboza 30, 2024 at 9:39 pmAndika Igitekerezo hanoMWÀBÀLIRÀBÀKISUBIRÀHOUGIRÀIMPUWENÀWEÀZÀZIGIRIRWÀ