Alyn Sano yagaragaje ko yifuza umukunzi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umuhanzikazi Alyn Sano yagaragaje ko akeneye umukunzi asaba ababyifuza ko bamwandikira.

Ni mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 agaragaza icyifuzo cye.

Yanditse ati: “Ariko nshaka umunzi bagenzi…Munyandikire mu gikari (DM DM DM)”

Mbere y’uko yandika ibyo Alyn Sano yari yabanje kugaragaza ko ashobora kuba akeneye umuntu umuba hafi.

Yanditse ati: “Rimwe na rimwe tuba dukeneye guca mu bihe bidukomereye kugira ngo tumeye umunyamuryango wacu, inshuti yacu, abakunzi hamwe n’abaza mu buzima bwacu bitambukira.”

Alyn aherutse kwandika ibintu nk’ibyo biteye impungenge abamukurikira ubwo yari afite ikibazo cy’amasezerano yari yarasinyanye na ‘label’ yo muri Amerika nyuma akaza gusanga nta kintu na kimwe byamufashaga uretse gusubiza inyuma umuziki we.

Icyo gihe yaranditse ati: “Ndazibukiriye. Ndibaza niba byose nanyuzemo byari bifite akamaro. Si buri nkuru yose igira iherezo ryiza. Wenda igihe kirageze ngo nshyire imbaraga ku bintu bifite umumaro kurushaho, sinzi! Ariko ndashimira cyane buri wese wambaye hafi. Ndabakunda.”

Alyn Sano ni umwe mu bahanzikazi bakomeje kwagura umuziki wabo, akaba aherutse no gukorana indirimbo ‘Chop Chop’ na Bensoul wo muri Kenya.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE