Alpha Rwirangira yababajwe no gupfusha sekuru

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Umuhanzi Alpha Rwirangira uri mu bakanyujijeho mu muziki nyarwanda ari mu gahinda ko gupfusha sekuru.

Uyu mugabo usigaye utuye muri Canada yagaragaje agahinda ko gupfusha sekuru, ashyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho yafashwe uwo musaza ari kwa muganga.

Yagize ati: “Uruhukire mu mahoro sogokuru, ni aho mu bundi buzima.”

Muri ayo mashusho yagaragazaga uwo musaza aryamye ku buriri ari kumwe n’abamusuye yavuze amagambo agaragaza ko yifuza kubonana na Alpha Rwirangira.

Yumvikanaga agira ati: “Alpha muzamuhamagare azansezere cyangwa asabe konji, aze tubonane.”

Amakuru aturuka mu nshuti z’umuryango Imvaho Nshya ifite avuga ko uyu musaza yari amaze iminsi arwaye bidakabije, icyakora yari afite intege nke z’abageze mu zabukuru gusa kuko ngo yari afite imyaka iri hejuru y’ijana.

Alpha Rwirangira agize ibyago nyuma y’igihe afashe umwanzuro wo kwiyegurira indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa mu gihe yari asanzwe azifatanya n’izindi zirimo n’iz’urukundo.

Alpha Rwirangira azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Merci, Yamungu, Birakaze, Amashimwe n’izindi nyinshi.

Ubwo sekuru wa Rwirangira yari kwa muganga
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE