Allan Hendrik ahanganye n’ibibazo byo mu mutwe

Umuhanzi uri mu bahanzi bakizamuka muri Uganda akaba n’imfura ya Bebe Cool, Allan Hendrik Ssali, amaze iminsi ahanganye n’ibibazo byo mu mutwe, gusa byatangajwe ko yatangiye kumererwa neza.
Ibijyanye n’ibibazo byo mu mutwe Allan Hendrik, amaze iminsi anyuramo byatangajwe na se ubwo yari mu kiganiro kuri Galaxy TV, avuga ko byari ibihe bitoroshye, ariko akaba arimo koroherwa.
Yagize ati: “Ni ukuri Allan yari mu bihe bigoye by’ubuzima bwo mu mutwe, ariko ntacyo nari kumufasha nk’umubyeyi kuko byari ibibazo bye bwite. Abantu benshi babinyuramo nanjye nabinyuzemo igihe Zuena yantaye.”
Bebe avuga ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bitagomba kureberwa mu ndorerwamo yo kunenga ababigize ahubwo bagomba kugira impuhwe no guca imanza.
Ati: “Na Dr Jose Chameleone yabinyuzemo. Ni ikibazo gikomeye muri iki gihe.
Ibyo Allan yanyuzemo si we wenyine bibayeho, ariko ubu ari gukira, ni yo mpamvu abantu bagomba kumugira inama aho kumushinja.”
Hari amakuru avuga ko ibibazo byo mu mutwe Allan Hendrik Ssali amaze igihe ahanganye nabyo yabitewe n’umubano mubi uri hagati ye n’umugore we babyaranye umwana, nyuma y’amezi atatu bibarutse imfura yabo bikavugwa ko umugore yaba yaramutaye.
Allan Hendrik Ssali ukunze kwibanda cyane ku ndirimbo ziri mu njyana ya Reggae azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo We are tired, Dream, Boo, I love you n’izindi.
