Alexis Dusabe yagaragaje imvano y’indirimbo ‘Tegeka’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 22, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alexis Dusabe yagaragaje imvano y’indirimbo Tegeka iri kuri Alubumu nshya ateganya gushyira hanze.

Uyu muhanzi uheruka gukora igitaramo cyo gusogongeza abantu be ba hafi, abahanzi n’abakunzi b’umuziki we akanezezwa n’urukundo yagaragarijwe icyo gihe yavuze ko ari rwo rwamubereye imbaraga mu rugendo rw’imyaka 25 amaze mu muziki.

Aganira na Imvaho Nshya, Alexis Dusabe yavuze ko iyo ndirimbo yayihimbye ubwo uwo afata nk’umujyanama we mu by’umuziki kuva yatangira umuziki we kugeza uyu munsi akaba na muramu we yibasiwe n’uburwayi akaremba bikagera aho bimukora ku mutima.

Yagize ati: “Tegeka nayiririmbye ndimo musengera yari yagize ikibazo cy’uburwayi bidukora ku mutima cyane ko ari na muramu wanjye. Ararwara turahungabana pe, hari aho nasabye Imana ngo tegeka indwara zikire tugiye kubona tubona Imana iramutugaruriye.”

Muri iyi ndirimbo hari aho Dusabe agira ati: “Ndagutakiye mu ijwi rirenga mukiza ntabara undengere, bingeze kure bibaye urusobe bingose imbere n’inyuma tegeka tegeka tegeka birakumvira.”

Kugeza ubu iyi ndirimbo hamwe n’izindi ziri ku mbuga zose zicururizwaho indirimbo mu buryo bw’amajwi

Alexis Dusabe avuga ko uretse kuba Sangano Robert yaraje kumubera muramu we yabanje kuba umujyanama we mu byumuziki (Manager) aho hari nyinshi mu ndirimbo ze zakozwe kubera uwo mugabo zirimo Umva gusenga kwanjye, Umuyoboro n’izindi yatangiriyeho aho hari ubwo yumvaga indirimbo akamubwira aho akwiye gukosora.

Uyu muhanzi ukomeje imyiteguro y’igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki avuga ko Urukundo rw’Imana ari rwo rukimurindiye mu muhamagaro we, kandi ko uburyo abantu bamushyikira bikomeje kumugaragariza ishusho y’igitaramo cye arimo gutegura.

Alexis Dusabe aherutse gukusanya arenga miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda mu gitaramo cyo gusogongeza Alubumu ye abantu be bahafi, biganjemo ibyamamare bitandukanye, inshuti n’abanyamuryango be.

Biteganyijwe ko tariki 14 Ukuboza 2025, Alexis Dusabe azataramira abakunzi be mugitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki azanahuza no kumurika Alubumu yise ‘Amavuta y’igiciro’ kikazabera muri Camp Kigali.

Mu rugendo rwe rw’imyaka 25 ashimira abajyanama n’abahanzi batandukanye avuga ko babanye na we
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 22, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE