Alain Mukurakinda yitabye Imana azize guhagarara k’umutima 

  • Imvaho Nshya
  • Mata 4, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana azize guhagarara k’umutima akaba yaguye nu Butaro Byitiriwe Umwami Faisal aho yitabwagaho n’abaganga.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025. 

Itangazo riragira riti: “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, bwana Alain Mukuralinda, akaba yitabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisali (KFH) azize guhagarara k’umutima. Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”

Inkuru y’urupfu rwe ikomeje gutungura abantu benshi bumvise mu buryo bw’ikubagahu, ariko uburwayi bumuhitanye buratungurana nk’uko byemezwa n’impuguke mu buvuzi.

Mu kwezi k’Ukuboza 2021 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Alain Mukuralinda ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma. 

Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, aho yabaye Umushinjacyaha akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, umwanya yavuyeho mu 2015 ubwo yasezeraga by’igihe kitazwi mu bakozi ba Leta.

Uyu mugabo wavukiye i Kigali mu mwaka wa 1970, yari afite impamyabumenyi y’amategeko yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain mu Bubiligi mu 1998.

Mukuralinda wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Alain Muku, yari asanzwe ari n’umuhanzi ndetse agafasha n’abandi. 

Mu buhanzi bwe, Mukuralinda yamenyekanye ku ndirimbo Tsinda Batsinde ivuga ibigwi ikipe y’Igihugu y’Amavubi, Gloria ivuga ibya Noheli, Murekatete ivuga ku rukundo n’izindi. 

Uretse kuba ari umuhanzi, yanamenyekanye mu gufasha kuzamura impano z’abahanzi n’iz’abana bazamuka mu mukino w’umupira w’amaguru muri Academie yitwa Tsinda Batsinde, akaba yarashinze n’ikipi ikina mu cyiciro cya kabiri.

Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Guverimona y’u Rwanda yitabye imana
  • Imvaho Nshya
  • Mata 4, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE