Akazi kacu ntikagarukira ku kuvura abambaye impuzankano – Gen Maj Rurangwa

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 26, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Gisirikare cy’u Rwanda, Gen Maj Dr Ephrem Rurangwa, yavuze ko akazi k’abaganga b’abasirikare n’abasivili babafasha mu kazi k’ubuvuzi ko katagarukira ku bambaye impuzankano ya gisirikare.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, mu nama yahuje abafite aho bahuriye n’ubuvuzi mu ngabo z’u Rwanda, ku Cyicaro Gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Gen Maj Rurangwa yabwiye abayitabiriye gutanga serivisi nziza mu rwego rwo gufasha RDF kugera ku ntego zayo.

Yagize ati: “Inshingano nyamukuru zacu muri izi serivisi ni ugutanga ubuvuzi buboneye ku basirikare, inzego z’umutekano n’imiryango yabo ndetse n’abandi muri rusange. Akazi kacu ntikagarukira ku kuvura abambaye impuzankano ahubwo kagera ku bari mu gihugu cyose.”

Gen Maj Rurangwa, Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Gisirikare cy’u Rwanda, yashishikarije abitabiriye inama kujya bitabira amahugurwa agezweho kandi bakajyana n’ikoranabuhanga rigezweho mu kazi kabo ka buri munsi mu rwego rwo kongera ireme rya serivisi batanga.

Brig Gen John Nkuriye, Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Gisirikare cy’u Rwanda, yavuze ku ngingo ya 19 y’itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda No 64/2024 ryo ku wa 20/06/2024.

Iyi ngingo ingaruka kuri gahunda ishingiye ku guhugura abantu ku giti cyabo.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, Brig Gen Eugene Ngoga, yagaragaje amateka y’ibitaro n’iterambere ryabyo kuva mu 1968 kugeza uyu munsi.

Amafoto: RDF

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 26, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE