Akarere ka Nyagatare karwanyije Kanyanga kahize utundi mu mihigo

Akarere ka Nyagatare ni ko kahize utundi turere mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2021-2022 kagira amanota 81% gakurikirwa n’aka Huye kagize 80%, na Rulindo yabaye iya gatatu n’amanota 79.8%.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye Akarere ka Nyagatare n’utundi twakoze neza, agaragaza ko impamvu akeka ko kabaye aka mbere ari ukubera ko karwanyije Kanyanga.
Yavuze kandi ko aka Burera kabaye aka nyuma na ko bishobora kuba biterwa n’uko Kanyanga ikiri nyinshi muri ako Karere gahana imbibi n’Igihugu cya Uganda.
Ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba yabaye iya mbere mu kwesa imihigo n’amanota 79%, ikurikirwa n’ Amajyepfo n’amanota 78%, iy’Iburengerazuba 76%, Umujyi wa Kigali 75%, mu gihe Intara y’Amajyaruguru yabaye iya nyuma n’amanota 70%.
Byatangajwe kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mbere y’uko hatangazwa uko inzego zitandukanye zarushanyijwe mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente yabanje kugaragaza inshamake y’uburyo izo nzego zesheje imihigo, agaragaza ibikorwa byagiye bigerwaho n’ibipimo byagiye byeswaho.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko mu nzego z’ibanze muri rusange imihigo yashyizwe mu bikorwa ku gipimo cya 66% mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.
Uko Uturere twakurikiranye:
Nyagatare: 81.64%
Huye: 80.97%
Rulindo: 79.8%
Nyaruguru: 79.5%
Rwamagana: 7.,5%
Rusizi: 79.2 %
Ruhango: 79.1
Kamonyi: 79.02%
Gatsibo: 79%
Ngoma: 79%
Karongi: 78.97%
Muhanga: 78.9%
Rubavu: 78.74%
Kirehe: 78.68%
Gisagara: 78.55%
Nyabihu: 78.41%
Kayonza: 78.15%
Ngororero: 77.76%
Nyanza: 77.66%
Bugesera: 77.26%
Nyamasheke: 76.6%
Nyamagabe: 71%
Gakenke: 70.9%
Gicumbi: 70.8%
Musanze: 67.65%
Rutsiro: 66.27%
Burera: 61.7%