Ahazaza ha muntu hazashingira ku ikoranabuhanga- Dr. Ngirente

Uko ikoranabuhanga rihanga amahirwe mashya ni ko rigenda rihindura uburyo abatuye Isi babaho, uko bakora imirimo yabo ya buri munsi, uko bakina ndetse n’uko basabana hagati yabo ku buryo bigaragara ko imibereho yabo mu myaka iri imbere izaba ishingiye ku ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa Mbere taliki ya 13 Gashyantare mu Nama ihuza za Guverinoma zo ku Isi iteraniye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko nta gushidikanya ko ahazaza ha muntu hazashingira ku ikoranabuhanga no guhanga udushya, cyane ko ari rwo rufatiro rw’ahazaza harushijeho kuba heza ku buzima n’imibereho by’abatuye Isi.
Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwatangiye gutegura ahazaza binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga mu rugendo rw’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.
Yagize ati: “Nta gushidikanya ko igihe cy’ubu n’ahazaza ha muntu birimo guhindurwa n’ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya. U Rwanda rurimo guharanira ko uko kuri kuba umusingi w’urugendo rwacu rw’iterambere ry’ubukungu n’impinduka zikenewe.”

Abitabiriye iyi nama iteranye ku nshuro yayo ya 10, bose bahuriza ku kuba intsinzi y’imiyoborere ya Guverinoma zo ku Isi n’Imiryango Mpuzamahanga, izashingira ahanini ku buryo bizihutira gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, harimo irikoresha ubwenge muntu butari karemano (AI).
Minisitiri ushinzwe Imirimo y’abagize Guverinoma muri UAE akaba n’Umuyobozi w’Inama ya Guverinoma yo ku Isi Mohammed Abdullah Al-Gergawi, yagize ati: “Igihe twatangizaga iyi nama mu 2013 twahuye n’imbogamizi nyinshi zose wasangaga zijyanye no kuba hari Guverinoma zatsinzwe [mu gukoresha ikoranabuhanga].”
Yakomeje avuga ko kuri ubu byatangiye guhinduka bitewe n’uko ibihugu byinshi bikomeje kwinjiza ikoranabuhanga mu kunoza imiyoborere bijyana no kunoza imibereho y’abaturage. Yagaragaje kandi ko nubwo hari intambwe yatewe, hakiri ibibazo bimwe na bimwe bishyira ikiguzi gikomeye kuri za Guverinoma.
Muri ibyo bibazo yakomoje ku ntambara ya Ukraine yatumye amamiliyoni y’abaturage bahunga ndetse bikaba bimaze gusaba Guverinoma ikiguzi kiri hejuru ya tiliyari 2.8 z’amadolari y’Amerika mu kubitaho.
Yanagarutse kandi ku buryo Isi ihanganye n’ikibazo cy’ikiguzi cy’ibiribwa kiri hejuru kurusha ibyabayeho mu myaka 60 ishize, ndetse n’ikiguzi cy’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere gikomeje kuzamuka mu buryo budasanzwe.
Yaboneyeho guhishura ko mu gihe intambara zikiri imbere mu biteza ubuhunzi, hatangiye kugaragara impinduka zijyanye n’ubuhunzi n’ubwimukira bukabije bushingiye ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Yagaragaje ko ibyo bibazo, birimo ingaruka z’imiterere y’Isi ndetse n’imiyoborere, bishobora guhinduka mu gihe ikoranabuhanga rikoreshejwe neza yibutsa abantu ko bakwiye kwakira ikoranabuhanga vuba kuko ari ryo rizarema ubwirinzi n’umutekano uhamye mu gihe kizaza.
Ati: “Ibibazo bya Politiki n’ibituruka ku miterere y’Isi, bizahinduka amateka. Ubushake bwa Politiki mu kwimakaza tekinoloni ni yo izaba intambara nshya, kandi ibihugu n’imiryango bizananirwa kwinjira mu kinyejana cy’ikoranabuhanga rigezweho bizasigara inyuma bifatwe nk’ibyo mu gihe cya mbere y’amateka.”
Umuyobozi akaba ari na we watangije Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (WEF) Klaus Schwab, yavuze ko ikoranabuhanga rizagabanya ubusumbane, maze ntihagire ibihugu bikomeza kwitwa ibihangange kuko buri kimwe cyose kizaba cyihagije.
Yakomeje asaba ibihugu kwibanda ku guhanga udushya mu ikoranabuhanga, aho gushaka gusana ibyangijwe n’ibibazo byagwiririye Isi kuko bigoranye kuba wakurikira abageze kure mu ikoranabuhanga mu gihe utatangiranye na bo.
Kuri gahunda, biteganyijwe ko iyi nama yitezweho gusoza taliki ya 15 Gashyantare, izagira ibiganiro 220 yitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu 20, ba Minisitiri 250 n’abandi bahagarariye Guverinoma zabo barenga 1000.