AGRA igiye gushora miliyari hafi 60 Frw mu buhinzi bw’u Rwanda

Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere Ubuhinzi (AGRA) watangaje gahunda y’imyaka itanu igamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, aho iteganya gushoramo miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 60.
Ubuyobozi bwa AGRA bwatangaje ko iyo ngengo y’imari izifashishwa mu mishinga itandukanye yo guharanira iterambere ry’uruhererekane rw’ubuhinzi, ubworozi no gutunganya ibiribwa.
Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya AGRA, yagize ati: “Iyi gahunda nshya y’imyaka itanu igamije kongera ubushobozi bw’uruhererekane rw’ibiribwa mu Rwanda, bikaba bijyanye na gahunda y’Igihugu y’iterambere ikubiye mu Cyerekezo 2050.”
Hailemariam Desalegn yabigarutseho ku wa Mbere taliki ya 14 Kanama, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyo gahunda yitezweho kuzageza mu mwaka wa 2027.
Ubuyobozi bwa AGRA buvuga ko bimwe mu bikorwa by’ingenzi bizakorwa muri iyo gahunda harimo kongera ubushobozi bw’ibigo bito n’ibiciriritse bikora ubucuruzi bujyanye no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi
Ubwo bucuruzi burimo gutegura imbuto y’indobanure, kuzitunganya no kuzicuruza, bikajyana no kongerera ababukora ubushobozi bwo kugera ku mari bakorana neza n’ibigo by’imari kugira ngo babone ubushobozi buhagije bwo gutunganya umusaruro ukenewe mu ruhererekane rw’ubuhinzi.
Na none kandi iyo gahunda iteganya gufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora imishinga ifatika kandi iramba, ishobora kubona inkunga n’inguzanyo mu mabanki.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izashyigikira abakora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi n’ubworozi barenga 500, bityo na bo bakazafasha gukwiza inyungu z’iyo gahunda zikagera ku bahinzi borozi barenga miliyoni 1.5 bafite ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi n’ubworozi.
By’umwihariko, uyu mushinga urateganya kongerera ubushobozi urubyiruko rugera ku 132,000 mu kurushyigikira gukora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi n’ubworozi bubyara inyungu.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri, yavuze ko itangizwa ry’iyo gahunda nshya mu Rwanda riziye igihe kuko Guverinoma yatangiye guharanira kubaka uruhererekane rurambye rw’ibiribwa.
Abakora mu rwego rw’ubuhinzi basanga kongerera ubushobozi ibigo bito n’ibiciriritse bikora muri uru rwego ari kimwe mu bisubizo bizafasha kuzamura umuhinzi, kongera umusaruro, gukemura ikibazo cy’amasoko ku musaruro wabonetse n’icy’inguzanyo gikunze kuba ingorabahizi ku bahinzi n’aborozi.
Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda Ngabitsinze Jean Chrysostome, na we yavuze ko kugira ngo amasoko aboneke nk’uko byifuzwa bigomba kujyana n’ubushobozi n’ubuziranenge bw’ibiribwa bigezwa kuri ayo masoko.
Ku bufatanye n’Umuryango AGRA, urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda rwagiye rugaragaza impinduka zirimo kuba imbuto z’ibinyampeke zitagitumizwa mu mahanga nk’uko byagendaga hatumizwa toni zirenze 3000 buri mwaka.
Iyo mikoranire kandi yatumye abahinzi bakoresha imbuto y’indobanure bava hagati ya 12-15% bagera kuri 35% muri 2020.
Umuryango AGRA watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka 2006, aho guhera mu 2010 watangije Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum/AGRF) iba buri mwaka harebwa ibyarushaho kunozwa mu ruhererekane rw’ibiribwa muri Afurika.
Inama y’uyu mwaka yitezweho kuba mu kwezi gutaha kwa Nzeri.


