Agahinda k’abantu bafite ubumuga batsinda ikizamini cy’akazi bikarangira batakabonye 

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 20, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Tariki 15 Ukuboza 2008, u Rwanda rwemeje burundu amasezerano mpuzamahanga yo kurengera abantu bafite ubumuga. Zimwe mu nzego za Leta zashyizeho uburyo bworohereza abantu bafite ubumuga kubona serivisi no gukurirwaho imbogamizi zituma badahezwa mu kazi.

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza agahinda baterwa no gutsinda ibizamini by’akazi ntibagahabwe, abandi bakakivanamo bataragatangira biturutse ku mbogamizi z’aho bakorera.

Birekeraho Charles ufite ubumuga bwo kutabona akirangiza kwiga mu 2017, ahantu ha mbere yagiye gukora nko kwimenyereza umwuga, ntibyamuhira.

Nyuma yaho hari aho yajyanye ibaruwa isaba akazi nk’abandi mu kigo mpuzamahanga gikorera mu Rwanda.

Agira ati: “Icyo gihe twagezeyo nari kumwe n’undi mugenzi wanjye utabona, ikizamini cyari ukubazwa gusa (Interview).

Icyatubabaje cyanantunguye cya mbere, bampereyeho barambwira ngo nivuge, ntegereza ko ambaza ikibazo cya Kabiri, reka da! ariko ngira ngo harimo kwibeshya, abaza abandi angezeho arambwira ngo nimubaze ikibazo nshaka […].  

Ikintu cyaje kunyereka ko yabisuzuguye, yarambajije ngo ubundi ubu tuguhaye akazi wowe wajya ugera ute hano? ndamubwira nti uko nageze hano nje gukora ikizamini byakoroha kuko ntuye hafi hano kandi nta mbogamizi zo kuhagera, ndamubwira nti nta kibazo gihari.”

Yabwiye Imvaho Nshya ko babwiwe ko bazamenyeshwa abatsinze ikizamini cy’akazi ariko ngo nta nubwo bamenye igihe amanota yasohokeye.

Hari ahandi yagiye gukora ikizamini yitwaje mudasobwa ye, abwirwa ko batakwizera ko ataribukopere.

Yabajije icyo bamufasha kuri mudasobwa zikorerwaho ikizamini, bamubwira ko batabiteganyije ariko ko bazabitegura ikindi gihe.

Agira ati: “Abafite ubumuga tugira imbogamizi z’uko abagiye kudukoresha ikizamini, iyo bakitubona bahita batubonamo ubushobozi buke.”

Nkubito Steven na we ufite ubumuga avuga ko urubyiruko rufite ubumuga iyo bagiye gusaba akazi, abakoresha akenshi bahita bababona mu isura y’ubumuga bafite.

Ati: “Ntabwo bakubona nk’umuntu wize ushoboye gukora akazi kashyizwe ku isoko, bigatuma agufata nk’umuntu udashoboye, ntaguhe umurimo kandi uwushoboye, uri n’umuhanga muri ibyo bintu.

Hari n’aho ugerageza kukabona ariko kuhagera (Accessibility) bikaba ikibazo.”

Hari inyubako zubakwa zitorohereza abantu bafite ubumuga. Ushobora gutsinda ikizamaini cy’akazi nyamara utari bubashe kuhakorera bikoroheye.

Ati: “Nagiye ahantu gukora ikizamini cy’akazi ndagitsinda, ngiye ku biro byabo nsanga bakorera mu nzu igeretse, ni ingazi (Stairs) nta kindi kintu bafite baribuhindure bityo akazi ndagatakaza.”

Mu buhamya bwe avuga ko hari ahandi yagiye gukora ikizamini agatsinda ndetse atangira no kwitabira amahugurwa.

Ku munsi wo gutangira akazi yagiye gusinya amasezerano atungurwa no kukirukanwamo kuko bari babonye ko afite ubumuga.

Akomeza agira ati: “Ngira ngo bibutse ko mfite ubumuga, barambwira ngo rero urihangana ntabwo aka kazi kacu dukoresha umuntu ufite ubumuga, nkabura gutyo.”

Asaba ko inzego za Leta n’iz’abikorera guha amahirwe abantu bafite ubumuga, nabo bakabereka icyo bashoboye kuko ngo ni abahanga.

Turyashemerwa Jacqueline, Umukozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ashima ko Leta yashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga y’abantu bafite ubumuga ndetse n’andi mabwiriza arengera abantu bafite ubumuga.

Nyamara nubwo ngo ayo mabwiriza n’amasezerano bigihari, ntibirashyirwa mu bikorwa.

Ati: “Imbogamizi zihari nuko usanga hari inyubako zirimo kubakwa ubungubu zitorohereza abantu bafite ubumuga kwibona muri gahunda zose zitangwa; haba ku murimo no muri serivisi zose zitangwa.”

NUDOR itangaza ko hakenewe ubukangurambaga bwo gufata umuntu ufite ubumuga nk’umuntu ushoboye.

Ati: “Uko agiye gusaba akazi, ntagahabwe ahubwo bamurebera mu ndorerwamo y’ubumuga nibaza ko ahubwo bareba uburyo na we ashoboye kubera ko umuntu ufite ubumuga ntibivuze ko umutwe we udakora neza.”

Alain Numa, Umukozi w’isosiyete y’itumanaho mu Rwanda, avuga ko buri mezi 18 batanga imenyerezamwuga ryishyurwa ku bantu 10.

Muri abo, umwe aba afite ubumuga kandi agatangwa na NUDOR.

Kugeza ubu iyi sosiyete y’itumanaho ifite abakozi babiri bafite ubumuga kandi bakora neza akazi kabo.

Yagize ati: “Dufite abakozi babiri bafite ubumuga bw’ingingo ariko ntaho bataniye n’umuntu udafite ubumuga, usanga bakora neza kurusha abadafite ubumuga.

Sinzi impamvu ariko mu busesenguzi bwanjye ngira ngo aba abona igihe yamaze atitabwaho akaba agomba kwerekana umusaruro.”

Uwiragiye Julien, Umukozi ushinzwe gahunda y’igihugu yo kwimenyereza umwuga muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yavuze ko harimo gukorwa ubukangurambaga bujyanye no kubahiriza amategeko y’umurimo ndetse no kudaheza abantu bafite ubumuga.

Hakenewe gushyirwa mu ikoranabuhanga (e-recruitment) uburyo bworohereza abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga kugira ngo babe babasha gusaba akazi no gukora ikizamini.

Ati: “Byose ni urugendo ntabwo byahita bihunduka aka kanya ariko turabizeza ko bizashyirwa mu bikorwa bitewe n’uko imyumvire izagenda izamuka.”

Hari urugendo rwo kunoza ikoranabuhanga rijyanye n’igihe, akavuga ko hari n’ibyatangiye n’ibikomeje gukorwa.

MIFOTRA isaba inzego z’abikorera kujyana na gahunda yo kudaheza ahubwo zikareba impano zishobora kubafasha gutera imbere mu kazi kabo ariko ntihabeho guheza umuntu kuko afite ubumuga.  

Turyashemerwa Jacqueline, Umukozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ashima ko Leta yashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga y’abantu bafite ubumuga
Nkubito Steven avuga ko urubyiruko rufite ubumuga rugorwa no kubona akazi kubera ko rufite ubumuga
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 20, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE