Afurika yuzuye imigezi ikomerewe n’ikibazo cy’amazi n’isukura- Loni

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 25, 2023
  • Hashize amezi 8
Image

Mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York yagarukaga ku mihindagurikire y’ibihe, Antonio Guterres yahamagariye ibihugu gufasha kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) no guharanira ejo hazaza heza buri muntu akwiye”.

Yagize ati: “Muri izo ntego 17, iya 6 igamije kwemeza ko amazi n’isukura bigera kuri bose no gucunga neza umutungo w’amazi, ingingo ikomeye ku mugabane w’Afurika”.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa i New York, amazi ni yo soko y’iterambere rirambye kandi ni ngombwa mu guteza imbere imibereho n’ubukungu.

Ni nayo soko yo kurwanya imihindagurikire y’ikirere. Mu 2023, kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi, ni ukuvuga miliyari 4.2, babuze serivisi z’isukura zicungwa neza. Abana bagera ku 300.000 bari munsi y’imyaka 5 bapfa buri mwaka bazize indwara ziterwa n’amazi meza ndetse n’isuku idahagije.

Ku mugabane w’Afurika, ibyiciro bitatu biragaragara. Ibihugu byugarijwe n’amapfa, abari muri Saheli ahari amazi adahagije  yo kugeza ku baturage bose.

Noneho haza ibihugu bikize cyane ku mazi, biherereye cyane  cyane muri Afurika yo hagati. Aho, amazi ni menshi ariko hariho ibibazo byinshi bya sisitemu bibuza gutanga amazi ku baturage bose.

Icyiciro cya nyuma cy’ibihugu kirimo Leta aho ubuke n’ubwinshi bibangikanye, ariko hakabura kuyakwizakwiza ngo agree ku bantu.

Umujyanama mu bya politiki mu bufatanye bw’isuku n’amazi kuri bose (SWA), Balwant Godara asesengura agira ati: “Icyo tubona ku mugabane w’Afurika hafi ya yose ni uko nta gihugu na kimwe gifite amazi meza hose yo kunywa ku Isi”.

 NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 25, 2023
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE