Afurika y’Epfo iri mu Itsinda ry’u Rwanda yatewe mpaga

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryateye mpaga ikipe y’igihugu Afurika y’Epfo nyuma yo gusanga yarakinishije Teboho Mokoena wari ufite amakarita abiri y’umuhondo ku mukino wabahuje na Lesotho mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Ni icyemezo cyatangajwe na FIFA ibinyujije mu Kanama gashinzwe Imyitwarire kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025.
Uyu mukino wahuje amakipe yombi muri Werurwe uyu mwaka, warangiye Afurika y’Epfo itsinze Lesotho 2-0.
Teboho Mokoena yakinnye uyu mukino nyamara atabyemerwe kuko yari yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 54, mu mukino wa mbere bakinnye na Bénin, yaje kubona indi bakina na Zimbabwe ku munota wa 52, mu mukino y’Umunsi wa Kane.
Lesotho bahuriye muri uyu mukino ntiyifuje gutanga ikirengo, ahubwo cyatwanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria (NFF) basangiye itsinda risaba FIFA guha agaciro ayo makosa yakozwe igafatira ibihano Afurika y’Epfo.
Icyo cyemezo cyasabwe nyuma yo gusanga bararenze ku ngingo ya 19 y’amategeko ahana ya FIFA (FIFA Disciplinary Code), ndetse n’ingingo ya 14 y’amabwiriza agenga amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
FIFA yategetse ko Afurika y’Epfo iterwa mpaga y’ibitego 3-0 ndetse Ishyirahamwe rya Ruhago ryayo rigatanga amande y’ibihumbi y’ibihumbi 12 by’amadolari y’Amerika.
Uyu mwanzuro watumye Afurika y’Epfo yatakaza umwanya wa mbere mu Itsinda C, ufatwa na Bénin banganya n’amanota 14. Nigeria ya gatatu ifite amanota 11, inganya n’u Rwanda rwa kane. Lesotho ya gatanu ifite amanota 9 mu gihe Zimbabwe ya nyuma ifite 4 mu mikino 8 imaze gukinwa.
Imikino nyuma mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi iteganyijwe tariki ya 10 na 14 Ukwakira 2025.