Afurika y’Epfo: Abantu 17 baguye mu gitero bagabweho mu ngo zabo

Polisi y’Afurika y’Epfo yatangaje ko yatangiye guhiga abantu bagabye igitero mu ngo ebyiri ziri mu Mujyi wa Lusikisiki, mu Ntara ya Cape iherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba, cyasize gihitanye abantu 17 barimo abagore 15.
Ku wa Gatandatu, Umuvugizi wa Polisi y’iki gihugu, Athlenda Mathe, yatangaje ko hakomeje gushakishwa abakekwaho ubu bwicanyi.
Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu cyakangaranyije benshi ndetse amashusho yashyizwe hanze na Polisi yagaragaje ko kurasa byabaye mu ngo ebyiri ziri mu gace kamwe ko mu nkengero z’umujyi.
Polisi yavuze ko abagore 12 n’umugabo umwe biciwe mu nzu imwe naho abagore batatu n’umugabo bicirwa mu rundi rugo.
Ni mu gihe abagore bane, umugabo umwe n’umwana w’amezi abiri barokotse.
Minisitiri w’Umutekano Senzo Mchunu, yatangarije abanyamakuru ko hashyizweho itsinda ry’iperereza n’inzobere mu by’amategeko.
Ati: “Dufitiye icyizere itsinda riri gukurikirana aba bagizi ba nabi ndetse bashobora kuzirega cyangwa natwe ubwacu tukabifatira.”
Afurika y’Epfo, ituwe na miliyoni 62 ndetse abantu 12 734 mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, barishwe nk’uko imibare ya polisi ibigaragaza kandi ushyize ku mpuzandengo irenga abantu 70 bicwa ku munsi.
Kugeza ubu muri iki gihugu imbunda nizo zitera urupfu cyane kandi rimwe na rimwe ibitero byibasira abantu mu ngo zabo ndetse muri Mata 2023 abantu 10 bo mu muryango umwe barimo abagore 7 n’umuhungu w’imyaka 13 barasiwe mu rugo rwabo mu Ntara ya KwaZulu-Natal.