Afghanistan: Umutingito wahitanye 600 ukomeretsa abarenga 1500

Umutingito wari ku kigero cya 6 wibasiye Afghanistan mu ijoro ryacyeye ryo ku wa 31 Kanama uhitana abarenga 600 mu burasirazuba bw’icyo gihugu ndetse ukomeretsa abarenga 1500, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu ya Afghanistan yatangaje ko imibare y’abari gupfa ishobora gukomeza kwiyongera bitewe n’inkangu zaridukiye ingo z’abaturage mu bice bitandukanye.
Uwo mutingito wananyeganyeje inyubako zikomeye ziri mu Mujyi wa Kabul na Islamabad muri Pakistan mu gihe amakuru aturuka mu bice by’iburasiraza byibasiwe nka Kunar, Nangarhar, Laghman avuga ko imidugudu yose n’imitururwa byasenyutse.
Ubuyobozi bwasabye abaturage gutuza ndetse abafite uko batabara bagenzi babo bagakora uko bashoboye mu gihe nabwo bukomeje gushyira imbaraga muri ibyo bikorwa.
Uwo mutingito usanze Leta y’Abataliban ihanganye n’ibibazo by’ubukungu bwazahaye ndetse utwo turere tumaze igihe twugarijwe n’ubukene bukabije.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko ibyo bice byugarijwe n’inzara, ubushomeri, imihanda mibi, kubona ubuvuzi bigoranye aho bishobora gutuma umubare w’abashobora kugirwaho ingaruka n’umutingito ushobora gutumbagira.

