Abongereza baciye agahigo ko kuzamuka ‘Everest’ mu gihe gito

Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2025, bane mu bahoze mu Ngabo zidasanzwe z’u Bwongereza (Special Air Service/SAS) barimo na Minisitiri w’Ingabo ziri mu zabukuru (Veterans Minister) Alastair Carns, baciye agahigo ku kuzamuka umusozi muremure ku Isi wa ‘Everest’ mu minsi itanu gusa.
Uwo musozi wa metero 8,849 z’ubutumburuke bawuzamutse nyuma y’iminsi itanu gusa bahagurutse mu Murwa Mukuru, Londres, mu gihe abandi bari basanzwe bawuzamuka mu gihe kiri hagati y’ukwezi n’atatu.
Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko icyo gikorwa bakoze cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha imiryango y’abasirikare b’abasaza binyuze mu buryo bwihariye bw’imyitozo no kuvumbura.
Bigamije kandi guharanira uburenganzira bw’abasirikare b’abasaza, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kuzamuka imisozi, nk’uko byagaragaye mu buryo bwihariye bw’imyitozo bakoze mbere yo kuzamuka Everest.
Kuzamuka uwo musozi mu gihe gito bakaba babifashijwemo n’imyitozo yihariye irimo uburyo bwo gukorera ahari umwuka muke, ituma umubiri wongera ubushobozi bwo kuguma ahari umwuka muke nko mu misozi miremire buzwi nka ‘hypoxia tents’, no gukoresha umwuka wa ‘xenon’ wafashije uturemangingo twabo.
Gukoresha ubwo buryo ariko byateje impaka mu bakina imikino yo kurira imisozi ariko bagaragaza ko ri intambwe ikomeye yerekana uko ikoranabuhanga rifasha kwesa agahigo.
