Abofisiye 9 mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo ya gusirikare muri Qatar

Abofisiye 9 mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo ya gusirikare muri Qatar

Ba ofisiye icyenda mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje amasomo ya gisirikare y’imyaka ine mu mashuri makuru ya gisirikade atandukanye yo mu gihugu cya Qatar, mu birori byabaye tariki ya 22 na 23 Mutarama 2024. 

Abo basirikare b RDF barimo bane babarizwa mu Ngabo zirwanira ku butaka ndetse n’abandi batanu bo mu Ngabo zirwanira mh Kirere. 

Ni ibirori byitabiriwe na Amir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, abayobozi bakuru ba Qatar ndetse n’amatsinda yaturutse mj Rwanda ayobowe na Brig Gen Franco Rutagengwa, uyobora Ishuri Rikuru rya  Gisirikare. 

Ingabo z’u Rwanda n’iza Qatar zisanzwe zifitanye umubano ushingiye ku butwererane buzira amakemwa burangwa hagati y’ibihugu byombi. 

Mu mwaka wa 2022, izo ngabo zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano nyuma y’ibiganiro byahuje Abagaba b’Ingabk z’ibihugu byombi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48