Abofisiye 36 mu Ngabo na Polisi by’u Rwanda basoje amasomo y’ubuyobozi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24, Abofisiye 36 bo mu Ngabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu basoje amasomo y’ibanze y’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka (ACOS) Lt Gen Mubarakh Muganga, ni we wayoboye umuhango wo kubashyikiriza impamyabumenyi mu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye.

Lt. Gen. Mubarakh Muganga, yavuze ko ayo masomo bahawe yabongereye ubushobozi bwose bakeneye mu igenamigambi no gutegura ibikorwa bya gisirikare, ubumenyi ku nyungu z’umutekano z’Igihugu ndetse n’imihindagurikire y’imiterere y’umutekano, bijyana no gusobanukirwa byimazeyo ingorane z’umutekano mu Karere no ku Isi.  

Yagize ati: “Ndahamya ntashidikanya ko gusoza aya masomo bisigiye buri wese muri mwe ubuhanga, ubumenyi n’imyitwarire ikenewe mu kubategurira kuba abayobozi  bareba kure kandi batanga ibisubizo by’ibibazo bihari.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare Col Jean Claude Ngendahimana, yashimiye imyitwarire myiza yo ku rwego ruhanitse, imikoranire ndetse n’ukwiyemeza abo bofisiye bagaragaje mu gihe bahabwaga amasomo.

Ayo masomo y’ibanze bahawe mu cyiciro cya 20 yamaze ibyumweru 20 kuko yahereye taliki ya 31 Ugushyingo 2022 akaba yasoje kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Werurwe 2023.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE