Abofisiye 25 ba RDF barahugurirwa kuzahugura abajya mu butumwa bw’amahoro

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abofisiye 25 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri yo kuzahugura abandi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi.

Ni amahugurwa yateguwe n’Ikigo Nyarwanda gihinzwe kwimakaza amahoro (Rwanda Peace Academy) n’Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe gushyigikira amahoro, Ishami rya Afurika.

Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fode Ndiaye avuga ko ingabo z’u Rwanda zidashimirwa gusa umusanzu wazo zitanga mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, ngo akarusho noneho ni uko umurava, ubwitange n’ikinyabupfura zigaragaza muri aka kazi bihesha ishema Umuryango w’Abibumye uba wazitumye muri aka kazi.

Aya mahugurwa yateguwe na Rwanda Peace Academy ku bufatanye na Leta y’u Bwongereza ibinyujije mu kigo cyayo cyo gushyigikira amahoro Ishami ry’Afurika.

Abagihagarariye batangaje ko guhugura ingabo z’u Rwanda ari iby’ingenzi cyane, kubera umusanzu wazo w’indashyikirwa zitanga mu bikorwa byo kubungabunga no gushyigikira Amahoro ku Isi.

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE