Abivuza indwara zo mu mutwe muri CARAES Ndera bageze ku 116%

Ubuyobozi bw’Ibitaro byita ku bafite indwara zo mu mutwe (CARAES Ndera) bwatangaje ko abarwayi babigana bamaze kurenga ubushobozi bwabyo kubera ubwiyongere bukabije, aho ubu bageze ku 116%.
Umuyobozi Mukuru wa CARAES Ndera, Frere Nkubiri Charles, yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga 2025, ubwo yitabaga Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gusuzuma imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC).
Yatanze ibisobanuro ku makosa y’imicungire mibi y’imari n’umutungo by’igihugu yabigaragayemo muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2023/2024.
Frere Nkubiri yabwiye itangazamakuru ko mu mwaka mwa ushize wa 2024 abarwayi biyongereyeho 26% bagera ku 101 000 bavuye kuri 96 000 mu mwaka wa 2023. Ibyo ngo bituma kugenera ingengo y’imari abo barwayi bigorana.
Yagize ati: “Ubushize twabonaga muri serivisi zimwe na zimwe umubare uri ku 116%. Muri make Ibitaro bya Ndera bikeneye kwagurwa, ubundi twari ibitaro by’Akarere ariko ubu turi ku rwego rw’ibitaro byigisha bikanavura. Dukeneye kwagurwa n’urwego turuhuze n’ibikoresho bihari.”
Yakomeje avuga ko ubu hari gahunda yo kwagura ibyo bitaro ariko ikibazo kikaba ubushobozi buke buhari.
Yavuze ko barimo kwishakamo ubushobozi bubaka inzu gahoro gahoro kugira ngo bahangane n’ubucucike bw’abarwayi, ariko bakemeza ko bakeneye ubufasha bw’izindi nzego kugira ibyo bitora byagurwe.
Frere Nkubiri yavuze ko kwiyongera kw’abarwayi bafite ibibazo byo mu mutwe, byatewe ahanini n’ingaruka za COVID-19 aho abakabaka 30% biyongereye ku bivurizaga muri ibyo bitaro.
Ibitaro by’indwara zo mu mutwe byigisha bya Ndera, bizwi nka “CARAES Ndera”, byatangiye kubakwa mu mwaka wa 1968, bikaba bifasha abarwayi bafite uburwayi bwo mu mutwe n’ubw’imyakura.
Ni abarwayi baba bafite ibibazo bitandukanye birimo agahinda gakabije, ubwoba, ihangabana n’ibindi.
Ibyo bitaro bya CARAES Ndera byakira abarwayi baturutse mu gihugu hose, aho 45% byabo ari abo mu Mujyi wa Kigali.








Ndahayo valens says:
Nyakanga 14, 2025 at 7:28 pmTurashima ubuyobozi bwacu bugerageza gufasha abahuye nibibazo byihungabana
Murakoze..
DUSINGIZIMANA M. Claire. says:
Nyakanga 15, 2025 at 12:39 pmNdashimira abayobozi bashyizeho igitekerezo cyo gufasha no kwita kubantu bafite ikibazo cy indwara zo mumutwe kuko mubigaragara bigenda byiyongera. Nasaba buri muntu wese kwita ku muntu wagaragaweho n icyo kibazo uhereye mu muryango we cg inshuti ze bakamuba hafi kuko nyuma yogufashwa n ibitaro aba agomba kugaruka mumuryango we kandi akeneye kubaho nk abandi. Bisaba rero ko ahabwa agaciro yaba muzima cg arwaye. Tujye tugerageza kubereka ubumuntu tutabahutaza ngo tubagarure mubyahise. Murakoze.