Abikorera mu Rwanda biyemeje gukusanya toni 5,400 za pulasitiki

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 23, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Ni umushinga w’imyaka itatu wo kugabanya ingaruka z’ibikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa rimwe watangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Ugushyingo, aho guhera mu kwezi kwa Kamena hamaze gukusanywa toni zisaga 400 z’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe.

Muri uyu mushinga watangijwe na Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, afatanyije n’abandi bayobozi b’Urwego rw’Abikorera (PSF), abanyamuryango ba PSF biyemeje kujya bakusanya nibura toni 150 za pulasitiki buri kwezi, zikagezwa mu nganda zizinagura cyangwa zikazitunganyamo ibindi bikoresho mu rwego rwo kwimakaza isuku, kubungabunga ibidukikije no gushyigikira ubukungu bwisubira mu Rwanda.

Uyu mushinga uzageza mu mwaka wa 2025, biteganywa ko hazaba hamaze gukusanywa ibikoresho bya Pulasitiki bisaga toni 5,400 muri icyo gihe cy’imyaka itatu abikorera bo mu Rwanda biyemeje kwesamo uwo muhigo.

Minisitiri Dr. Mujawamariya yavuze ko intego nyamukuru y’uyu mushinga ari ugushishikariza abacuruzi gufata ingamba no kuzishyira mu bikorwa, hagamijwe kwimakaza uburyo bushya bwo gupfunyika no gukora ibikoresho bisimbura ibya pulasitiki bikoreshwa rimwe.

Yavuze kandi ko uyu mushinga ugamije gukora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye no gufata neza ibikoresho bya Pulasitiki, no gushyigikira amahame agenga ubukungu bwisubira, hibandwa cyane ku kugabanya, kongera gukoresha no gukoramo ibindi bikoresho.

Minisitiri Dr. Mujawamariya yagize ati: “Muri uyu mushinga, gukusanya ibikoresho bya Pulasitiki bicyandagaye byashyizwe imbere kubera ko biroroshye kandi bigabanya umwanda, bikoroshya igikorwa cyo kubinagura. Uyu mushinga uzagabanya imbaraga n’ubushobozi bwatakazwaga mu kubikusanya, no kugabanya kwishingikiriza ku bimpoteri bizajyana no guhanga imirimo.”

Yakomeje asaba ibigo bikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga guharanira ubudakemwa mu ruhererekane rw’ibikorwa byawo, ku buryo ibikoresho byose bya pulasitiki bizajya bikusanywa neza kandi bigatwarwa mu nganda zibibyazamo ibindi bikoresho cyangwa zikabinagura mu rwego rwo kwirinda ko byakomeza kwanduza ibidukikije.

Yongeyeho ati: “Nagira ngo nshimangire ko uyu mushinga udakwiye kugarukira ku myanda y’ibikoresho bya Pulasitiki no kuyibyazamo ibindi bikoresho gusa, ahubwo hakwiye kubaho n’impinduka mu bijyanye no kongera gutegura uburyo bwo gupfunyika kugira ngo ibyo bikoresho bya pulasitiki bikoreshwe ari bike, ari na ko duhindura imiterere y’ibikoresho nkenerwa harebwa ubundi buryo butangiza ibidukikije nk’izo Pulasitiki zikurwa mu bikomoka kuri peteroli.”

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro uwo mushinga witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Umuyobozi Wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) Jeanne F. Mubiligi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa PSF Stephen Ruzibiza, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cyo kurengera Ibidukikije (REMA) Faustin Munyazikwiye n’abandi.

Madamu Mubiligi, yavuze ko uyu mushinga ari imwe muri gahunda zitandukanye PSF yatangiye gushyira mu bikorwa mu guharanira kubaka ubukungu butangiza ibidukikije mu Rwanda.

Yavuze ko gukora ibikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa rimwe bigeze ku rwego ruteye inkeke kubera uburyo biramba, bihenduka ndetse bikaba byorohereza uburyo bwo gutwara ibicuruzwa cyane cyane ibiribwa n’ibinyobwa.

Yakomeje agira ati: “Mu gutangiza uyu mushinga, Urwego rw’Abikorera rushaka guharanira ko igihugu cyacu gikomeza kuba ntamakemwa mu isuku kandi kikaba Igihugu kitarangwamo imyanda y’ibikoresho bya pulasitiki, aho pulasitiki zikoreshwa rimwe zizasigirwa gusa icyuho cy’aho hataboneka uburyo bundi busimbura imikoreshereze yazo, ariko bikajyana no guharanira ko ibyo bikoresho bikusanywa bigakurwa mu bidukikije ndetse bigatunganywa.”

Uyu mushinga ni wo ugiye gufasha Guverinoma y’u Rwanda kwimakaza ubufatanye n’abikorera mu gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kugabanya imyanda ya pulasitiki hashyirwaho uburyo bunoze bwo kuyikusanya, kuyitwara, kuyinagura no kuyibyazamo ibindi bikoresho.

Ubuyobozi bwa PSF bwashimangiye ko urwo rugaga ruzakomeza gukurikiza Politiki za Leta mu kubungabunga ibidukikije no kuba moteri y’iterambere rirambye ry’u Rwanda mu nzego zitandukanye, cyane ko uru rwego rufatwa nk’umufatanyabikorwa w’imena wa Leta ufite ubushake bwo gushora imari mu nganda zitangiza ibidukikije n’izibyaza umusaruro imyanda mu kubaka ubukungu bwisubira.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 23, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE