Abikorera bo muri Mozambique bagiranye ibiganiro n’abo mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 22, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abikorera bo muri Mozambique kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Werurwe 2023, baganiriye na bagenzi babo bo mu Rwanda mu rwego rwo kwerekana ahari amahirwe yo gushora imari ku mpande z’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yagaragaje ko Mozambique ifitanye imikoranire myiza n’u Rwanda kandi birenze ubucuruzi.

Avuga ko biba byiza iyo abikorera baje bakareba ibyo bafatanya n’abo mu Rwanda, bakareba ibisabwa. 

Yagize ati: “Ni byiza ko ibihugu bisurana bikumvikana uko byacuruzanya noneho n’Isoko Rusange ry’Afurika rikazashobora kujya mu bikorwa”.

Mubiligi Jeanne Françoise Umuyobozi w’agateganyo w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), asobanura ko bagaragarijwe amahirwe ari muri Mozambique cyane cyane mu buhinzi no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi.

Abikorera mu Rwanda baneretswe amahirwe ari mu bijyanye n’ingufu, aho Mozambique ikeneye abayubakira ingufu zituruka ku zuba.

Abikorera bo muri Mozambique bavuze ko mu gihe cya vuba bazoherereza abo mu Rwanda amasoko kugira ngo sosiyete zibishoboye zishobore gupigana hakiri kare.

Mubiligi akomeza agira ati: “Mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro batweretse ko harimo amahirwe menshi”. 

Abanyamozambike bifuza ko haza Abanyafurika benshi bagakorana mu guhindura icyerekezo cy’Umugabane. 

Bagaragaza ko byinshi mu bikorwa bihabera bitwarwa n’abikorera bo ku yindi migabane kandi bifuza ko Abanyafurika ari bo bajya kuhakorera bakagumisha amafaranga muri Afurika.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr. Ngabitsinze Jenan Chrysostome ageza ijambo ku bitabiriye Inama y’ubucuruzi n’ishoramari

Jordan Fernendo Tivany, Umunyamozambike umaze imyaka itanu mu bucuruzi, ahamya ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gushoramo imari.

Avuga ko ugereranyije n’igihugu cya Mozambique, ko mu Rwanda ari ho byoroshye gushora imari akaba ari yo mpamvu yahisemo kuza kuhakorera.

Ati: “Icyo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho, ni ugushyiraho uburyo bworohereza buri mushoramari wese gukorera mu Rwanda. Ikindi ni uburyo gusaba gukorera mu Rwanda bitarenza umunsi mu gihe iwacu bitwara Igihugu, muri make biragoye”.

Alexis Nyamwasa, Umunyarwanda utuye muri Mozambique, akaba amaze imyaka 20 akora imirimo y’ubucuruzi muri iki gihugu, avuga ko yageze muri iki Gihugu ari muto agatangira gucuruza ahereye hasi.

Yishimira ko bageze ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ubucuruzi, ibyo akabishimira ubuyobozi bw’Igihugu.

Ati: “Tugeze ku rwego rwo hejuru ari yo mpamvu Ambasade ya Mozambique ifatanyije na Ambasade yacu muri Mozambique, mbanje kuyishimira ndetse n’ubuyobozi bwabashije guhuza ibihugu byombi kuko hatari umubano n’ubumwe ntabwo ubucuruzi bwagenda neza”.

Avuga ko Mozambique ari igihugu kirimo Abanyarwanda benshi kandi bose bakora ubucuruzi.

Ati: “Tugeze igihe dutangiye gutekereza ubucuruzi bwagutse ari yo mpamvu turi muri iyi nama kugira ngo dutekereze ku bindi birenze ibyo twakoraga.

Ubundi twatangiriye ku bucuruzi buciriritse none tugeze ku rwego rwo gukoresha Abanyamozambike bagera ku bakozi hafi 100 muri sosiyete zacu zitandukanye”.

Bifuza kumenya amahirwe ari mu Rwanda hanyuma na bo bagashora imari mu Rwanda.

Bashishikariza Abanyarwanda na bo gushora imari muri Mozambique ku bwinshi.

Nyamwasa akora ubucuruzi bujyanye n’ibinyobwa ndetse akaba yarinjiye mu buhinzi, aho afite hegitari zisaga 200 ashaka guhingaho igihingwa cya Makadamiya.

Mozambique ni igihugu cya 35 mu bihugu binini ku Isi n’ibilometero kare 801,590 km2.  Ni igihugu kandi gituwe n’abaturage basaga miliyoni 30.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 22, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE