Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare batangiye urugendoshuri mu Rwanda hose

  • Sedar Sagamba
  • Gashyantare 7, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Abanyeshuri 48 bahagarariye ibihugu 12 bari mu masomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze (RDFCSC), kuri uyu wa Mbere taliki ya 7 Gashyantare2022, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru ruri mu bigize integanyanyigisho y’amasomo bahabwa muri iryo shuri.

Insanganyamatsiko uyu mwaka igira iti: “Iterambere ry’imibereho n’ubukungu muri gahunda zihindura sosiyete”.

Urugendoshuri ruzakorwa kugeza ku wa 12 Gashyantare 2022 mu Ntara zose uko ari 4 n’Umujyi wa Kigali. Uyu munsi iyo gahunda yatangiranye n’amabwiriza abo basirikare bahawe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali.

Intego nyamukuru y’urugendoshuri rw’aba banyeshuri, barimo guhabwa amasomo agenewe abofisiye mu cyiciro cya 10, ni uguhuza umutekano w’ibihugu bakomokamo n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere Dr. Usta Kaitesi n’Umuyobozi Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, bahuye n’abo banyeshuri ndetse n’abayobozi b’Ishuri Rikuru rya Gisirikare babaherekeje, mu Gitondo mbere y’uko batangira urugendo mu Ntara zitandukanye z’Igihugu.

Minisitiri Gatabazi yagize ati: “Twizera ko ari amahirwe ahebuje yo kwigira ku bandi buri gihe. Muri mu masomo ariko abakozi ba MINALOC na bo biteguye kugira byinshi babigiraho. Duha agaciro uguhozaho mu kwiga kugira ngo dukomeze kujyana n’ibisabwa mu kuzuza inshingano zacu zo kunoza imiyoborere; Ni byo bituma izindi nzego zose zikora neza haba ku rwego rwa Politiki no ku ishyirwa mu bikorwa ryazo mu Gihugu hose.”

Abanyeshuri uko ari 48 barimo abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda na bagenzi babo bahagarariye ibihugu 11 ari byo Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.

Ishuri Rikuru rya Gisirikare kuri ubu ni cyo Kigo gitanga amasomo ya Gisirikare yo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, ndetse intumbero yacyo ni ukubaka ubushobozi bw’abanyeshuri bwo guhangana n’imbogamizi z’imbere mu gihugu, mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, ari na ko bagira uruhare mu kugaragaza impinduka mu kirere kizengurutse imikorere ya gisirikare.

  • Sedar Sagamba
  • Gashyantare 7, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE