Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare batangiye urugendo shuri mu Gihugu

Abanyeshuri b’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherere mu Karere ka Musanze, batangiye urugendo shuri mu Gihugu hose rugamije gusobanukirwa Politiki y’ubuhinzi.
Ni urugendo rwatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Werurwe, rukazasozwa tariki ya 4 Mata 2025.
Urwo rugendo shuri rufite insanganyamatsiko igira iti:”Politiki y’iterambere ry’ubuhinzi hagamijwe ukwihaza mu biribwa n’iterambere.”
Barutangiriye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINIGRI), aho Minisitiri Dr Mark Cyubahiro Bagabe yabasobanuriye ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Gukora urwo rugendo ni kimwe mu by’ingenzi iryo shuri rya Gisirakare ryigisha.
Ni ishuri rifite intego y’ibanze y’uko abaryigamo baharangiza ari abayobozi bafite ubumenyi buhagije kuri Politiki n’imiyoborere y’Igihugu.
Muri urwo rugendo shuri, biteganyijwe ko bazabasha gukora ubushakashatsi bucukumbuye kuri politiki zitandukanye z’Igihugu.
Urwo rugendo shuri rw’uyu umwaka ruzibanda kuri politiki y’ubuhinzi, bareba niba intego Igihugu cyihaye zizagerwaho, hagamijwe kuziba ibyuho bihari bishobora kubangamira urwego rw’ubuhinzi no mu gihe kizaza.
Ibibazo birimo ibiza, imihindagurikire y’ibihe n’ubwiyongere bw’abaturage ni imbogazi zikomeye zugarije ubuhinzi, ari na yo mpamvu abo banyeshuri bakomeje gukora ubushakashatsi ngo barebe uko habaho kwihaza mu biribwa binyuze mu kugira urwego rw’ubuhinzi ruhangana n’izo mbogamizi mu buryo burambye.
Abo banyeshuri b’Ishuri Rikuru rya Gisirikare bagabanyijwemo amatsinda 4, aho buri tsinda rizagera mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda aho bazakorera ubushakashatsi.
Kuri uyu munsi basuye Laboratwari z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), harimo iy’Imbuto nziza n’iy’ubuvuzi bw’amatungo zombi zihereye ahitwa Rubirizi mu Mujyi wa Kigali.
Banasuye kandi uruganda rw’ibiryo by’ingagi n’urw’amata y’Inyange.


