Abderrahim Talib yagizwe Umutoza Mushya wa APR FC

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umunya-Maroc, Abderrahim Talib, yagizwe mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka ibiri ashobora kongerwa.

Ibi byemejwe n’iyi kipe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, ibinyujije ku mbuga nkorambaga zayo.

Abderrahim Talib w’imyaka 61 azungirizwa na Chahid Mohamed na Haj Taieb Hassan bombi bo muri Morocco.

Uyu mugabo ategerejweho gufasha iyi kipe y’ingabo kwitwara neza mu marushanwa y’imbere mu gihugu ndetse na CAF Champions League.

Abderrahim asimbuye Umunya-Serbia Darko Novic wagiye habura imikino itatu ngo umwaka w’imikino wa 2024/2025 urangire.

Abderrahim yatangiye gutoza mu 2007 mu makipe Talib arimo RS Berkane, AS FAR na Wydad Athletic Club.

Uyu mutoza ufite impamyabushobozi y’ubutoza ya CAF Pro na UEFA Pro, yaherukaga gutoza Difaâ Hassani El Jadidi yo muri Maroc mu mwaka w’imikino wa 2022/23 mu gihe akazi aheruka ari ak’umuyobozi wa Siporo muri RCA Zemamra.

Taleb Abderrahim n’abungiriza be basinye amasezerano ’imyaka ibiri ashobora kongerwa
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE