Abayobozi bashya ba MINISANTE bashimiye Perezida Kagame

Dr. Nsanzimana Sabin waraye agizwe Minisitiri w’Ubuzima (MINISANTE) na Dr Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, bagaragaje ishimwe bafite ku mutima nyuma yo guhabwa izo nshingano, bizeza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame gukora bashyizeho umwete.
Dr. Nsanzimana wabaye Minisitiri w’Ubuzima, yigeze kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) aho yavuye muri Gashyantare uyu mwaka, agahita ahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwakira amakuru yizamurwa mu ntera, Dr Nsanzimana yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere, amwizeza gukora neza inshingano nshya yahawe.
Ati: “Gukorera Abanyarwanda ni iby’icyubahiro n’agaciro gakomeye. Ndagushimiye Nyakubahwa Paul Kagame ku bw’aya mahirwe adasanzwe mpawe mu buyobozi bwawe bw’intangarugero.”
Nsanzimana usimbuye Dr Ngamije Daniel kuri uyu mwanya muri Guverinoma y’u Rwanda, yagaragaje ko yiteguye gukoresha imbaraga zose mu gutanga umusaruro mwiza kuri izo nshingano, agira ati: “Mbikuye ku mutima niyemeje gukora neza izi nshingano nshya.”
Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr Nsanzimana Sabin yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Condo Jeannine, icyo gihe akaba yari munsi y’ubuyobozi bwa Dr. Ngamije yasimbuye.
Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya SIDA, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.

Nk’uko byatangajwe mu Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku wa Mbere taliki ya 28 Ugushyingo 2022, Dr. Yvan Butera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima aho asimbuye Lt Col. Dr. Mpunga Tharcisse wagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku Rwego rwa Kaminuza cya Kigali (CHUK).
Dr Yvan Butera na we yashimiye Perezida Kagame agira ati: “Urakoze Nyakubahwa, kuri iki cyizere gikomeye mungiriye. Niteguye gukomezanya namwe mu rugendo rw’iterambere. Niyemeje guteza imbere intego z’Igihugu z’ubuzima no gukwirakwiza inyungu zibyara mu mbaraga dushyira mu iterambere rya muntu mu buryo burushijeho kwaguka.”
Dr. Butera yari asanzwe ari Umunyamabanga wungirije ushinzwe abakozi muri Minisiteri y’Ubuzima. Aba bayobozi bombi bigaragara ko bakiri bato bakomeje kwishimirwa n’abatari bake, cyane ko mu mirimo bakoze mu bihe byashize bagaragaje umwihariko muri serivisi no kugendana n’icyerekezo cy’Igihugu mu nzego zitandukanye zirimo no kwifashisha ikoranabuhanga mu buvuzi.

